Inkuru NyamukuruIyobokamana

Bishop Gafaranga yarekuwe nyuma y’amezi atanu afunzwe

Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga nkakabyiniriro akoresha mubuhanzi (gukina filimi no kuririmba ) ndetse no mubiganiro bitandukanye kumbuga nkoranyambaga, byagiye bikundwa na benshi byamufashije kuzamura izina rye kugeza abaye icyamamare muruganda rw’imyidagaduro yahano mu Rwanda. Yamaze kurekurwa n’urukiko nyuma y’amezi 5 afunzwe akaba yahanishijwe igihano kingana n’igifungo cy’umwaka umwe usubitse.

Tariki 10 ukwakira 2025 nibwo urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro w’urubanza ruregwamo Bishop Gafaranga wari akurikaranyweho ibyaba birimo Guhoza umugore ku nkeke gukubita no gukomeretsa, ndetse ibi byaha akaba yabihamijwe aribyo byatumye akatirwa igifungo kingana n’umwaka umwe ariko usubitswe.

Uyu mugabo yari amaze amezi atanu atawe muri yombi na RIB kuko yafashwe kuwa 7 Gicurasi 2025, akaba yaburanaga afunzwe kuko yari yahawe iminsi 30 kugira hakorwe neza iperereza. Iki cyemezo yaje ku kijuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo ubujurire buteshwa agaciro abona gutangira kuburana mu mizi.

Kuri ubu nyuma ya gusomerwa imyanzuro y’urubanza agahanishwa umwaka umwe usubitse byatumye Bishop Gafaranga arekurwa.