Bombori bombori muri Angilikani: Musenyeri Mbanda yavuze kuri rwaserera ziri mu itorero






Bombori bombori muri Angilikani: Musenyeri Mbanda yavuze kuri rwaserera ziri mu itorero
21-10-2025 – saa 06:53, Hakizimana Jean Paul
Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr. Mbanda Laurent, yatangaje ko nta byacitse kuba umuntu yabazwa inshingano, yongera kuvuga ko niba hari umukozi w’Imana ushaka gukora atabazwa inshingano igihe cye cyarangiye.
Ibi yabigarutseho kubera umwuka mubi uri mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, wadutse nyuma y’uko uwahoze ari umushumba wa Diyoseze ya Shyira, Dr. Mugisha Samuel, atawe muri yombi agafungwa bivugwa ko yanyereje umutungo w’Itorero.
Nyuma yo gufungwa hahise hatangira gucaracara amabaruwa, inama zitangira gukorwa mu matsinda ndetse umwe mu ba Pasiteri anatera intambwe ajyana Arikiyepisikopi mu rukiko.
Intangiriro y’ibibazo uruhuri bivugwa mu itorero Angilikani ry’u Rwanda
Tariki ya 21 Mutarama 2025 ni bwo uwari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira, Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB).
Icyo gihe yari akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.
Nyuma yo gufungwa, uwahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Gahini, Musenyeri Bilindabagabo Alexis, tariki ya 19 Gashyantare 2025 yahise yandikira Abashumba b’iri torero ababaza ibibazo birindwi birimo ibyo bashinja mugenzi wabo kandi na bo ubwabo babikora.
Muri ibyo harimo kuragira mu mirima y’itorero, gukoresha imodoka z’itorero nk’izabo, kuba abagore babo ari bo bayobozi ba Mother’s Union n’ibindi byinshi, ababwira ko ikibazo cy’uyu mushumba bakagitanzeho amakuru mu Bushinjacyaha, bukamurekura.
Tariki ya 8 Ukwakira 2025, Musenyeri Bilindabagabo yarongeye yandikira abashumba bose bo mu itorero ibaruwa yise ‘Ukuri kurabatura’. Muri iyo baruwa IGIHE ifitiye kopi, agaruka ku byaha Musenyeri Mugisha ashinjwa, avuga ko ari byo buri Mwepisikopi akora.
Hari aho agira ati “Kubona Musenyeri ari mu mapingu akaba amaze amezi icyenda ari muri gereza wakwibwira ko yakoze icyaha gikomeye cyane. lyo ugeze mu rubanza ukumva ibyo aregwa, ushaka icyaha ukakibura kuko ibyo ashinjwa ni ibiri mu mikorere y’Umwepiskopi mu buryo bwa buri munsi kandi ni byo bikorwa muri za Diyosezi zanyu zose.’’
Musenyeri Bilindabagabo akomeza avuga ko mu byaha Musenyeri Mugisha azira harimo kuragira mu butaka bw’itorero, ati “Ibi ko mubizi ko ari umuco mwiza w’ltorero ryacu, kandi abenshi mukaba mwararagiye mukanahinga mu butaka bw’ltorero,
