Inkuru Nyamukuru

Igikomangoma cy’umwami Yuhi V Musinga, yitabye Imana

Igikomangoma Mukabayojo Speciose, umukobwa w’umwami Yuhi V Musinga, yitabye Imana afite imyaka 93 nk’uko abo mu muryango we babitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Mukabayojo yatabarutse mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025, aguye mu bitaro by’ i Nairobi muri Kenya, ari na ho yari atuye, azize uburwayi n’izabukuru.

Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n’abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye.

Yuhi V Musinga yavutse mu 1883. Mu Gushyingo 1931, Musinga yanyazwe ubwami n’abakoloni b’Ababiligi maze bamusimbuza umuhungu we, Mutara III Rudahigwa wabaye umwami guhera mu 1931 kugeza mu 1959 [ni we wazanye Kiliziya Gaturika mu Rwanda ndetse aba umukrisitu wa mbere wabatijwe ahabwa amazina ya Charles Leon Pierre. Rimwe na rimwe bamwitaga Charles Mutara III Rudahigwa]. Musinga yabanje guhungira i Kamembe, mu majyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda, nyuma ahungira i Kilembwe mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Zaire), atanga ku ya 13 Mutarama 1944 azize indwara nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Wikipedia.

Mukabayojo aheruka mu Rwanda ubwo yazaga gutabariza musaza we, (Umwami Kigeli V Ndahindurwa) watabarijwe i Mwima mu birindiro by’aho yimikiwe mu 1959 iruhande rw’ahari umusezero w’Umwami Mutara III Rudahigwa wari mukuru we.

Mukabayojo wari ufite abana batandatu nk’uko abo mu muryango we wabitangarije BBC, ibijyanye no kumushyingura ntabwo biramenyekana.

Mukabayojo (wicaye hagati y’abakobwa be), mu muhango wo gutabariza musaza we Kigeli V Ndahindurwa. (Ifoto: Igihe)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *