Chairman wa APR FC yasobanuye impamvu abakinnyi batemerewe gutunga imisatsi isutse cyangwa idasanzwe
Chairman wa APR FC, Brig Gen Déo Rusanganwa, yasobanuye impamvu bategetse abakinnyi bo muri iyi kipe ya gisirikare bari bafite imisatsi idasanzwe cyangwa isutse kuyogosha.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira 2025 mu kiganiro cy’imikino gica kuri Radio/TV10 cyitwa “10 Sports/Urukiko”.
Chairman yavuze ko APR FC ari ikipe ya gisirikare bityo ko n’abakinnyi bagomba kugendera ku ndangagaciro za gisirikare.
Yagize ati: “APR ni ikipe ya gisirikare, sinzi ko uwo mwabana yaza agashongora imisatsi ikagenda igwa inyuma. Mu gisirikare ntitubyemera agomba kugendera ku ndangagaciro za gisirikare. Ntabwo nayobora abantu, abo mbana na bo mu nzu nanjye uko niyogosha noneho ngo ntunge umuntu ufite imisatsi ntazi iyo ari yo.”
Yakomeje avuga ko imisatsi batunga ubu atari amasunzu nk’amwe yo mu muco w’Abanyarwanda bo hambere kandi ko bitari mu muco wa gisirikare.
Ati: “Nk’Abanyarwanda bo barabyumva, keretse niba ari ya masunzu ya kera, ariko ariya si amasunzu, si umuco wacu mu gisirikare. Nabonye abasore nka batatu gusa ni bo bari bafite ibisa n’amaderedi tubereka APR icyo ari cyo barabyumva. Nabibabwiye mbere yo gutangira shampiyona”.
“Njyewe ndi umusirikare, abo nyobora ntibagomba kugira imigaragarire idasobanutse kandi nanjye ndayoborwa. Ni ukwemera rero kuko ni club ya gisirikare”.
Abajijwe niba no kujya kugura umukinnyi bazajya babanza kumusobanurira ko atagomba gutunga imisatsi yishakiye, yasubije agira ati: “No kurambagiza ni ko bimeze, tuzajya tubanza tubabwire ko iyi ari club ya gisirikare igira indangagaciro za yo, ukuntu umuntu agaragara, ukuntu umuntu asa, nibatabyemera nta kundi”.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko abakinnyi b’iyi kipe bari bafite imisatsi isutse cyangwa iteye ku buryo budasanzwe bayogoshe, abanyamakuru n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange ntibamenye impamvu ya byo. Abo bakinnyi bogoshe imisatsi ni Niyigena Clément, Memel Dao na William Togui.

Memel Dao yogoshe umusatsi

Niyigena Clement na we yogoshe umusatsi

William Togui na we yarogoshe
