Umuvangamiziki ukomeye wo muri Barbados agiye kuza mu gitaramo i Kigali
Umuvangamiziki (DJ) mpuzamahanga wo mu gihugu cya Barbados witwa Andre Parris uzwi ku izina rya DJ Puffy, azavanga imiziki i Kigali mu gitaramo kizaba mu mpera z’umwaka wa 2025 cyiswe ‘December Madness’.
Iki gitaramo cyateguwe na Taurus Entertainment yo muri Canada, imenyerewe mu gutegura ibitaramo byinshi bikomeye nubwo itariki n’aho kizabera bitaratangazwa.
Ubwo iki gitaramo giheruka kuba, cyasusurukijwe na DJ MadMaxx wo mu Bufaransa afatanyije na DJ June, DJ Ino, DJ Tyga, na DJ Tity ubarizwa muri Canada.
DJ Puffy yavutse ku wa 20 Ugushyingo mu 1991. Nyina umubyara yitwa Denise Williams akaba ari umuririmbyi ukomoka muri Grenada, naho se Curtis Parris akomoka muri Barbados.
Yatangiye gukunda kuvanga imiziki afite imyaka irindwi kubera gukurira mu muryango w’abanyamuziki. Uretse ibijyanye n’imiziki kandi, Dj Puffy yabaye umunyamideli ndetse n’umukinnyi wa tennis.
Ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri ni bwo yatangiye kuvanga imiziki ku izina rya DJ Puffy, izina yari yarahawe mbere nyuma yo kugaragara mu birori byo kumurika imideri yambaye nk’umuraperi w’Umunyamerika Puffy Daddy cyangwa P.Diddy.
DJ Puffy yamenyekanye ku rwego rw’Isi mu mwaka wa 2016 ubwo yatsindaga mu irushanwa rya ‘Red Bull Music 3Style World DJ Championships’ ryabereye muri Santiago muri Chile. Ni we wari ubaye umuntu wa mbere ukomoka mu birwa bya Caraïbes, wari ugeze mu cyiciro cya nyuma kandi agatsinda.
DJ Puffy amaze gucuranga mu bihugu bitandukanye birimo Amerika, Costa Rica, mu bihugu hafi ya byose mu birwa bya Caraïbes n’ahandi hatandukanye.

Abandi bazakorana na DJ Puffy ntibaramenyekana
