AmakuruImyidagaduroShowbiz

Diamond Platnumz yitandukanyije na Perezida Samia

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no muri Tanzaniya by’umwihariko, Diamond Platnumz, yamaze gusiba ku mbuga nkoranyambaga ze zose amafoto n’amashusho yakoresheje mu gihe cyo kwamamaza Perezida Samia Suluhu Hassan.

Diamond yasibye aya mafoto nyuma y’uko muri Tanzaniya habaye amatora rusange ku wa 29 Ukwakira 2025.

Samia Suluhu Hassan, usanzwe ari Perezida wa Tanzaiya, ni we wari umukandida w’ishyaka riri ku butegetsi “Chama Cha Mapinduzi (CCM)” ndetse mu kwiyamamaza yari ashyigiwe n’abahanzi bakomeye barimo Diamond, Ali Kiba, Rayvanny, Harmonize na Zuchu.

Nyuma y’igikorwa cy’amatora ni bwo hatangiye imyigaragambyo kuko babiri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bangiwe kwiyamamaza. Abo ni Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA ndetse na Luhaga Mpina w’ishyaka ACT-Wazalendo.

Mu rwego rwo gucubya abigaragambya, guverinoma yashyizeho gahunda ya guma mu rugo, ihagarika interineti ndetse inashyira abasirikare n’abapolisi benshi mu muhanda ngo bahagarike iyo myigaragambyo.

Nubwo Tundu Lissu wa CHADEMA, utavuga rumwe n’ubutegetsi, afunze ashinjwa gushaka guhirika ubutegetsi, abarwanashyaka b’ishyaka rye ni bo bihishe inyuma yo kwangiza amatora no gushishikariza abantu biganjemo urubyiruko kwigaragambya.

Luhaga Mpina na we wari mu bagogamba guhangana na Perezida Samia, byavuzwe ko atari yujuje ibisabwa bituma atajya ku rutonde rw’abakandida.

Ayo mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, arakomeye ndetse kuba atarabonye amahirwe yo guhangana mu matora y’umukuru w’igihugu, byatumye bamwe bavuga ko nta butabera burimo ndetse bashinja ishyaka rya CCM gukoresha ubutegetsi bwo kwikubira aho kubahiriza amategeko.

Kubera ko ibyamamare byinshi byo muri Tanzaniya byari bishyigikiye Perezida Suluhu byatumye bimwe mu bikorwa bya bo by’ubucuruzi byangizwa.

Umuhanzi Diamond Platnumz yakoresheje imbuga nkoranyambaga ze mu kwamamaza Samia ndetse anamwifuriza ishya n’ihirwe mu matora.

Gusa bitunguranye, uyu muhanzi yasibye amafoto n’amashusho byose yakoresheje yamamaza Samia kubera ko benshi mu bigaragambya batamushaka.

Bumwe mu butumwa yasibye yari yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram bwagiraga buti: “Uri perezida w’icyubahiro, ukorana umurava kandi uri umuhanga, ariko umenye ko akenshi abantu badakunda kuvuga ibigwi by’umuntu akiriho…wakoze inshingano zawe neza kandi urabikomeje, duhereye mu burezi, ubuzima, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwa remezo n’ibindi byinshi byiza bitandukanye…umenye ko abenshi bagukunda kandi bishimira ibyiza wagejeje ku gihugu cyacu…tuzakomeza kukwereka urukundo tugufitiye tugutora”.

Kugeza ubu abigaragambya bakomeje kwangiza no gusahura ibikorwa bya CCM ndetse n’iby’abantu ku giti cya bo bavuga ko barambiwe ubutegetsi bw’iri shyaka rimaze imyaka 64 ku butegetsi kuva Tanzaniya yabona ubwigenge mu 1961.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *