AmakuruPolitiki

Tanzaniya: Umugaba mukuru w’ingabo yariye karungu ku bigaragambya

Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya, Jenerali Jacob John Mkunda, yatangaje ko abagize uruhare mu mvururu ziri mu gihugu nyuma y’amatora bagomba kuzabibazwa kuko amategeko agomba gukurikizwa.

Ibi yabitangaje mu ijambo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025. Yavuze ko abasirikare bafatanyije n’izindi nzego z’umutekano bari gukorana kugira ngo bahoshe izo mvururu ndetse ategeka ko abari muri ibyo bikorwa by’urugomo bahita babihagarika.

Imyigaragambyo yakomeje kwiyongera mu mijyi itandukanye aho abantu benshi bashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi barenze umupaka binjira muri Kenya, bacanye umuriro, bafunga imihanda ndetse banasenya ibyapa byariho Perezida Samia suluhu Hassan. Polisi ya Kenya itangaza ko abantu babiri bitabye Imana ubwo birukaga bahunga polisi ya Tanzaniya.

Abigaragambya bashinga guverinoma y’iki gihugu kubangamira ubwisanzure kuko umuyobnozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu afunze ndetse akaba yarangiwe kwiyamamaza ari na byo byahaye amahirwe menshi perezida samia yo gutsinda amatora.

Umunsi w’amatora waranzwe n’imvururu cyane cyane mu mujyi wa Dar es Salaam

Umunsi w’amatora waranzwe n’imvururu hagati y’abashyigikiye abatavuga rumwe n’ubutegetsi na polisi. Ndetse imyigaragambyo yaje gukaz umurego ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025 ubwo komisiyo y’igihugu y’amatora yatangazaga ko Samia yagize amajwi hafi 95% mu Ntara ya Mbeya.

Nyuma ya ho, umuyobozi w’igisirikare cya Tanzaniya, Gen Jacob Mkunda, yashinje abo yise abatifuriza igihugu ineza no kwangiriza imitungo ndetse no guhungabanya abantu mu gihe cy’amatora.

Urusaku rw’imbunda rwumvikanye mu mujyi wa Mwanza uherereye mu majyaruguru, mu gihe havugwa imvururu nomu murwa mukuru, Dodoma, ndetse n’umujyi mukuru Dar es Salaam, kuri ubu uri mu mutekano muke kandi imihanda minini yaho ikaba yarafunzwe.

Bamwe mu biyamamza bakomeretse

Kenya yaburiye abaturage bayo kutivanga mu myigaragambyo ku mupaka wa Namanga, aho ubucuruzi muri ako gace bwari bwahagaze.

Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi yamaganye amatora ya Perezida muri Tanzaniya ivuga ko atabaye mu mucyo ndetse itegeka ko Tundu Antipas Lissu urwanya ubutegetsi ahita afungurwa ako kanya.

Ambasade y’Amerika muri Tanzaniya yatangaje ko umuhanda ugana ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Dar es Salaam uri mu nzira nyinshi zikomeye zakomeje gufungwa n’abigaragambya.

Tundu Lissu, umuyobozi mukuru w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, ari muri gereza ashinjwa ubugambanyi, ibyo we ahakana, kandi ishyaka rye ryanze kwemererwa kwiyamamaza. Samia yatangiye kuyobora Tanzania muri 2021 nk’umukuru w’igihugu wa mbere w’umugore nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida John Magufuli.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *