AmakuruPolitiki

AU yagize Museveni umuyobozi w’itsinda ryo gushaka umuti wo guhosha intambara muri Sudani

Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (African Union, AU), wagize Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, umuyobozi w’itsinda rigamije gushakira umuti urambye ku ntambara hagati y’ingabo za Leta ya Sudani (SAF) n’umutwe w’inyeshyamba wa Rapid Support Forces (RSF).

Ibi ni umwe mu myanzuro y’inama idasanzwe ya 1308 y’akanama k’ubutumwa n’umutekano ka AU (Peace and Security Council), yabaye ku wa 28 Ukwakira 2025.

Akanama k’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) kashyize ahagaragara itangazo risaba Perezida wa Komisiyo ya AU gufatanya n’itsinda riyobowe na Perezida Yoweri Museveni kugira ngo hatezwe imbere ibiganiro byihuse hagati y’ingabo za Leta ya Sudani n’umutwe wa RSF.

Iyi gahunda ishyizweho mu gihe urugomo rwongeye gufata indi ntera muri Sudani, cyane mu mujyi wa El Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru. Aha, umutwe wa RSF urashinjwa kwica abaturage, kubasahura no kubangamira ibikorwa by’ubutabazi. Amakuru avuga ko mu minsi ine ishize, abantu basaga 1500 bahasize ubuzima, naho ibihumbi byinshi bakurwa mu bya bo.

Umuryango w’Abibumbye na wo watangaje ko ukomeje kwamagana ibyo bikorwa, uvuga ko abagore n’abakobwa bakomeje gufatwa ku ngufu, abana bakicwa, ndetse n’ubuzima bw’abasivili bukomeje kuba mu kaga.

Kuri ubu, Perezida Museveni yahawe inshingano zo kuyobora ibiganiro bigamije gusaba impande zombi guhagarika imirwano ako kanya no gufungura inzira zemerera ubutabazi kugera ku bahuye n’ibibazo. Biteganyijwe kandi ko hazakurikiraho ibiganiro bya politiki bizahuza impande zose kugira ngo hashakwe inzira yo gusubiza Sudani mu mahoro arambye no mu bumwe bw’igihugu.

Intambara hagati y’ingabo za Leta na RSF yatangiye muri Mata 2023, imaze guhitana abantu barenga ibihumbi 24, naho abasaga miliyoni 13 bakaba barahunze ingo za bo, ibintu byangiritse birimo imitungo n’ibikorwaremezo byinshi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *