Muhanga: Abantu 8 batawe muri yombi bacyekwaho ubujura no gucuruza ibiyobyabwenge
Urwego rwa Polise rukorera mu karere ka Muhanga bakoze umukwabu hafatwa abagabo 8 bagaragaye mubikorwa bihungabanya umutekano birimo ubujura no gukoresha ibiyobyabwenge.
Uyu mukwabo wabaye mu ijoro rishyira kuwa 30 ukwakira 2025 ku kagari ka Mbare gaherereye mu murenge wa Shyogwe akarere ka Muhanga, Police ifatanyije n’inzego zabaturage ndetse n’inzego zibanze bafashe abagabo umunani.
Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko abatawe muri yombi bakurikiranweho ibyaha by’ubujura gukoresha ibiyobyabwege byo mu bwoko bwa Kanyaga, aho bamaraga gusinda bakajya gutega abaturage bakabiba ibyabo.
Abatawe muri yambi bafungiye kuri sitasiyo ya Police ya Nyamabuye, Ubugenzacyaha bukaba bukomeje iperereza kugirango dosiye ishyikirizwe amategeko.
Urwego rwa Police rukomeje gukangurira abaturage kutivanga mubikorwa bigayitse nkibi byagukoresha ibiyobyabwenge no guhungabanya umutekano mu buryo ubwaribwo bwose, ahubwo bagakura amaboko mu mufuka bagaharanira kwiteza imbere.
