Amakuru

Nakiriye agakiza mu bwiherero Israel Mbonyi avuga ku munsi yatuye akemera Yesu nk’Umwami n’umukiza

Israel Mbonyi yatangaje ko yakiririye agakiza mu bwiherero bwo ku ishuri kubera gutinya ko bibaza impamvu yatinze gukizwa.

Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari muri gitaramo cya Gen-z Comedy cyabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Ukwakira 2025, ubwo yari yatumiwe nk’umuhanzi wifujwe n’abakunzi by’ibyo bitaramo.

Ubwo yabazwaga igihe yakirijwe akatura ko yakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, Israel Mbonyi yasubije ko byabaye ubwo yigaga mu mashuri y’isumbuye.

Yagize ati: “Navukiye mu muryango ukijijwe, ariko uburyo nakijijwe nari mfite imyaka 16. Nari ku ishuri, haza umugabo arabwiriza aravuga ngo niba utaratura ngo uvuge ko Yesu ari Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwawe ntabwo urakizwa.”

Akomeza avuga ko byamuteye isoni kubivugira mu ruhame kandi amaze igihe ari umuramyi, agahitamo kujya kubivugira ahiherereye.

Ati: ” Icyo gihe rero ndagenda nikingirana ahantu mu bwiherero bumwe mu bwabaga ku ishuri, ndavuga nti Mana niba ibintu uriya mugabo arimo kuvuga ari byo, nanjye umpe gukizwa.”

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *