M23 ntikozwa ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma
Corneille Nangaa Yobeluo usanzwe ari umuhuzabikorwa w’ihuriro rya AFC/M23 rigenzura Intara ya Kivu y’Amajyepfo n’iya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DR Congo), yateye utwatsi icyifuzo cya Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron cy’uko ikibuga cy’indege cya Goma cyafungurwa.
Ibyo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma, Macron yabitangarije mu nama mpuzamahanga yiga ku bukungu no kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, aho yari kumwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC, Perezida wa Togo, n’intumwa z’ibihugu bitandukanye.
Macron yavuze ko icyo kibuga kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere mu rwego rwo korohereza indege z’ubutabazi no kugeza ubufasha ku baturage bari mu kaga mu burasirazuba bwa DR Congo. Yagize ati: “Kongera gufungura ikibuga cya Goma mu bikorwa by’ubutabazi ni intambwe ikomeye mu gusubiza ubuzima n’icyizere abaturage bo mu burasirazuba bwa DR Congo. U Bufaransa n’abafatanyabikorwa bacu barimo gukora ibishoboka byose kugira ngo inkunga y’ubutabazi igere aho ikenewe.”
Akimara kumva ibyatangajwe na Macron, Nangaa yasohoye itangazo rivuga ko AFC/M23 (Alliance Fleuve Congo) yumijwe no kumva amakuru yavugiwe i Paris yo kwiga ku bibazo byo mu karere k’ibiyaga bigari, harimo n’ifungurwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma. Agira ati: “Uyu mwanzuro ntiwatekerejweho neza, ntiwubahirije ukuri ku bibera mu gihugu kandi wafashwe hatabayeho inama cyangwa ibiganiro na AFC/M23”.
Nangaa agaragaza ko gufungura iki kibuga atari byo byihutirwa mu gihe hari ibibazo by’ingutu birimo ku kuba ashinja ingabo za leta ya Kinshasa zikomeje gutera ibisasu mu turere twa Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kimwe n’utwa Fizi (Minembwe), Walungu na Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo, zigamije gusenya ibikorwa by’abasivili nk’inganda, imihanda, ibibuga by’indege ndetse n’indege zitwara abagenzi.
Ikindi Nangaa ashingiraho ku kuba ingendo zo mu kirere zitafungurwa ni uko abaturage batemerewe kubikuza amafaranga ya bo ngo bayakoreshe kuko amabanki afunze ku itegeko rya leta ya Kinshasa.
Akomeza avuga ko ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma byaba byihuse.
Yagize ati: “Ayo makuru y’ifungurwa ry’iki kibuga cy’indege cya Goma ni ay’igihe kitaragera, kuko igihugu kikiri mu bihe bikomeye birimo kuba leta ya Kinshasa ikomeje kugaba ibitero by’indege zitagira abapilote klu basivili, gutwika indege zijya muri Walikale na Minembwe no gufunga ku bushake ingendo zo mu kirere cy’uduce tugenzurwa na AFC/M23 kandi zakwifashishwa n’abasirikare mu gufasha abasivili”.
Yavuze ko Ubufaransa budabukwiye gushyigikira abungukira ku mibabaro y’abaturage, ahubwo bukwiye gushyigikira ibisubizo bizana amahoro arambye. Yavuze kandi ko AFC/M23 izakomeza inzira y’amahoro binyuze mu biganiro, nk’uko biteganywa mu ngeri zinyuranye zirimo gahunda y’ibiganiro ya Doha.
