Karongi : Nyuma y’imyaka 31 yihisha Kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yatawe muri yombi
Ndindabahizi Faustin w’imyaka 62 yatawe muri yombi nyuma y’imyaka 31 yihishahisha kubera uruhare acyekwaho kugira muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994, yafatiwe mu karere ka Karongi umurenge wa Rubengera aho yaraje gushaka serivise z’ubutaka.
Ndindabahizi Faustin akomoka mu murenge wa Rubengera akagari ka Kibirizi umudugudu wa Kabeza ubwo yajyaga gusaba serivise z’ubutaka kumurenge wa Rubengera abaturage bamuzi neza bamutanzeho amakuru y’uburyo yifatanyije nabarimo murumunawe w’imyaka 58 witwa Sebera Appolinaire ndetse nabandi bakuru be bagakora icyaha cya Jenoside.
Umuturanyi wabo Mukakimenyi Suzanne w’imyaka 73 ahamyako Faustin naba bavandimwe be aribo bamwiciye umugabo nabana batatu muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 nyuma bagahungira mucyahoze ari Zayire (RDC) . Yakomeje avuga ko ubwo Jenoside yabaga yari afite Umugabo n’abana 9 Faustin nabo bavandimwe be baci abana 3 n’umugabo we abandi arabahungana kubwamahirwe bo Imana irabarokora.
Nyuma yuko FPR inkotanyi ibohoye igihugu cy’u Rwanda Urukiko Gacaca rwa Kibirizi rwakatiye Ndindabahizi igifungo cy’imyaka 30 adahari kuberako yari yarahungiye muri Congo.
Uyu Ndindabahizi yaje guhunguka muri 2021 aza asanga umugore we wahungutse mbere ariko agahitira ahahoze ari iwabo mu Mudugudu wa Kamihaho, Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi.
Uhagarariye Ibuka yavuzeko nyuma yo gutabwa muri yombi kuyu mugabo hakomeje gukurikirana amakuru yose kugira hamenyekane uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Gitifu Ayabagabo Faustin yibukije abaturage ko Jenoside ari icyaha kidasaza, ufite amakuru wese ku wihishahisha wayikoze akayatanga kugira ngo afatwe abibazwe.
