Icyo Minisitiri Nduhungirehe avuga ku ifungurwa ry’ikibuga cy’indege cya Goma
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko gufungura Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Goma nta wundi bireba uretse umutwe wa AFC/M23 ugenzura umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Ibi yabitangaje nyuma y’inama yiga ku mutekano w’akarere k’ibiyaga bigari yabereye i Paris ku wa 30 Ukwakira 2025, aho Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yavuze ko iki kibuga cy’indege kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye cyifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi bw’abaturage bari mu kaga.
Minisitiri Nduhungirehe wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama, yabwiye abanyamakuru ko gufungura ikibuga cy’indege atari ibintu byo guhubukira kuko AFC/M23 isanzwe igenzura Umujyi wa Goma itari ihagarariwe mu nama yatangarijwemo uwo mwanzuro.
Yakomeje avuga ko ingingo yo gufungura iki kibuga cy’indege byaganirwaho mu biganiro by’amahoro bibera i Doha bihuza leta ya DRC na AFC/M23.
Yagize ati: “Ku bijyanye n’ikibuga cy’indege cya Goma, muribuka ko kigenzurwa na AFC/M23. Uko tubyumva nk’u Rwanda ni uko icyemezo cyafatirwa mu biganiro bya Doha kubera ko ari ho leta ya RDC na AFC/M23 byakwicara bikaganira ku bisubizo by’iki kibazo…Paris ntiyafungura iki kibuga cy’indege kuko abo bireba ntibahagarariwe.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya yavuze ko gufungura iki kibuga cy’indege biri mu biganza bya guverinoma ya DRC ndetse ko nigifungurwa kizajya kigwaho gusa indege z’ubutabazi mu masaha y’amanywa.
Kugeza ubu, umutwe wa AFC/M23 ni wo ugenzura iki kibuga cy’indege kuva mu mpera za Mutarama 2025 ubwo yafataga Umujyi wa Goma.
