Kevin Kade yegukanye igihembo cy’indirimbo y’ukwezi
Indirimbo “Nyanja” y’umuhanzi Kevin Kade ni yo yegukanye igihembo cy’indirimbo y’ukwezi gitangwa na Urban Radio.
Iki gihembo yagihawe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025, agishyikirizwa na Mighty Popo usanzwe ari umuyobozi w’ishuri ry’umuziki rya Nyundo ari na ryo Kevin Kade yizemo.
Yavuze ko gutwara iki gihembo ndetse akagishyikirizwa n’umwarimu we ari iby’agaciro kuko ngo ajya no kuyikora yamugiriye inama nk’uko yabitangarije Inyarwanda.
Yagize ati: “Ni iby’agaciro kandi ni ishema kuri njye kuba ari mwarimu wanjye wampaye igihembo. Ni umusaruro wo gukurikiza inama ze zo kuvanga gakondo n’umuziki ugezweho. Muri Nyanja harimo gakondo nke n’ubwo itumvikanamo cyane ariko na yo irimo.”
Umuyobozi wa Urban Radio, Gahunzire Arstide, yavuze ko gutanga iki gihembo ari ugufasha abahanzi no guha afgaciro umurimo wa bo.
Ati: “Intego nyamukuru ni ukwereka abahanzi nyarwanda bakora umuziki ko ibyo bakora tubiha agaciro ndetse no gukomeza kubatera imbaraga zo gukora byinshi birushijeho.”
Akomeza avuga ko radiyo yatangiye iihemba abahanzi bakora neza ariko agashimangira ko uko radiyo izagenda ikura n’ubushobozi bwiyongera izagera no ku rwego rwo guhemba abo mu bindi byiciro nka sinema.
Mu kwezi kwa Nzeri, indirimbo “Hoza” ya Nel Ngabo na Platin P ni yo yari yegukanye iki gihembo.
