Diamond n’umuryango we bahunze Tanzaniya rwihishwa
Umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya, yamaze guhunga igihugu rwihishwa hamwe n’umuryango we kubera imvururu z’imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta nyuma y’amatora ya perezida yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025.
Abigaragambya batwika imodoka na zimwe mu nyubako za leta, kwangiza ibikorwa remezo ndetse n’ibikorwa by’ibyamamare bazi ko bari bashyigikiye Samia Suluhu Hassan.
Nyuma yo kubona ko imyigaragambyo iri gufata indi ntera, uyu muhanzi, umugore we Zuchu, mama we hamwe n’abandi bo mu muryango we, bahunze igihugu cya bo kubera gutinya ko na bo bashobora kugirirwa nabi n’abigaragambya kuko na bo bari mu bari bashyigikiye Samia Suluhu Hassan.
Diamond yakunze kotswa igitutu n’abakunzi be bamushinja gushyigikira uwo bita umunyagitugu -Samia Suluhu Hassan- bituma asiba amashusho n’amafoto byari ku mbuga nkoranyambaga ze, yari yarakoresheje mu kwamamaza Perezida Samia.
Bumwe mu butumwa yasibye yari yarashyize kuri Instagram bugaragaza ko amushyigikiye ndetse anamusaba kudaha agaciro abamuvugaho ibyo bashatse, bwagiraga buti: “Mubyeyi wanjye Suluhu, uri umuperezida w’icyubahiro, ukorana umurava kandi uri umuhanga cyane, ariko uzirikane ko abantu ubusanzwe badakunda kuvuga ibigwi umuntu ukiriho […] Wakoze akazi gakomeye kandi urabikomeje, haba mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi, ubuhinzi, uburobyi, ibikorwa remezo n’izindi nzego zitandukanye.”
Umwe mu banyamakuru bakomeye muri Tanzaniya, Mange Kimambi yatangaje ko Diamond yahunganye n’itsinda ry’abantu bagera kuri 24 bo mu muryango we bakaba bagiye Mombasa banyuze ku kibuga cy’indege cya Tanga.
Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga, Kimambi yagize ati: “Diamond Platnumz, Zuchu, Salam SK, Nyina wa Diamond n’abandi bo mu muryango, itsinda ry’abantu bagera kuri 24 bahunze igihugu cya bo bajya Mombasa. Bagiye uyu munsi, banyuze ku kibuga cy’indege cya Tanga.”
Umugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya, yatangaje ko ab ihishe inyuma y’iyi myigaragambyo boze bazabibazwa ndetse ategeka abari muri izo mvururu guhita babihagarika. Ni mu gihe kandi nubwo bimeze bityo, Komisiyo y’Amatora ya Tanzaniya, mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora n’amajwi 98%.
