Menya umutoza mushya Ikipe y’Igihugu ya Handball iri kwitegura gukina igikombe cy’Afurika
Ikipe y’Igihugu ya Handball iri kwitegura gukina igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda muri Mutarama 2026, yabonye umutoza mushya w’Umunya-Tunisia, Mr. Hafedh Zouabi.
Zouabi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa inshingano zo gutoza amakipe y’Igihugu makuru ya Handball yaba iy’abagabo n’iy’abagore, aho agomba gutangira gutegura ikipe y’abagabo izitabira igikombe cy’Afurika kizabera mu Rwanda mu kwezi kwa mbere k’umwaka utaha.
Mu gutangira akazi ke, uyu mutoza mushya yahamagaye abakinnyi 28 mu mwiherero wo gushaka abakinnyi bazifashishwa mu marushanwa nyafurika. Imyitozo bari kuyikorera kuri Petit Stade nka hamwe mu hazakinirwa iyo mikino.
Biteganyijwe ko imikino y’iki gikombe cy’Afurika izakinirwa muri BK Arena na Petit Stade guhera tariki ya 21 kugeza ku ya 31 Mutarama 2026.

Hafedh Zouabi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri
