A$AP Rocky yahamije ko ari umugabo wa Rihanna
Mu gihe umuraperi w’icyamamare, A$AP Rocky, wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Rihanna batari barigeze bemera ko bashyingiranywe, ubu A$ap yamaze kwemeza ko ari umugabo wa Rihanna nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bihwihwiswa.
Ibi yabiutangaje mu kiganiro yagiranye na Perfect Magazine ku wa 29 Ukwakira 2025, agaruka ku bana be batatu afitanye na Rihanna barimo uwitwa RZA w’imyaka itatu, Riot w’imyaka ibiri na Rocki, umaze ukwezi kumwe avutse.
Yagize ati: “Kuba papa, umufasha n’umugabo ukunda urugo, ni byo bimpesha ibyishimo by’ukuri.”
Yakomeje agira ati: “Ibi ni byo mu by’ukuri bituma nkomeza urugendo: kuba nshobora kwigaragaza nk’umukozi, kuba umugabo mu muryango no kuba umuhanzi.”
Ukwezi kumwe mbere y’uko yinjira mu nzu ye nshya itunganga umuziki, uyu mugabo w’imyaka 37, yabwiye ikinyamakuru Elle ati: “Ubwiwe n’iki ko ntasanzwe ndi umugabo”! NUbwo yaje guhita yigarura avuga ngo “sindabyemeza”.
Rihanna na A$AP batangiye gukundana mu 2020, nyuma y’imyaka bari bamaze ari inshuti n’abafatanyabikorwa mu buhanzi. Mu 2022, byatangiye kuvugwa ko bashyingiranywe ubwo Rihanna yagaragaraga yambaye impeta nini ku ntoki.
Muri Gicurasi 2022ni bwo babyaye umwana wabo wa mbere RZA. Ku wa 3 Kanama 2023, babyara umwana wa bo wa kabiri Riot mu ibanga. Rihanna yemeje ko yabyaye umwana wa gatatu ku wa 13 Nzeri 2025, abinyujije mu ifoto yasangije abamukurikira kuri Instagram, agaragaza uruhinja rw’umukobwa witwa Rocki Irish Mayers.
