Ngabonziza wahanze indirimbo “Ancilla” yitabye Imana
Umuhanzi, Ngabonziza Francois, wamenyekanye mu ndirimbo “Ancilla” yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025 azize uburwayi.
Uyu muhanzi yari amaze igihe arwariye mu bitaro bya kaminuza bya Kigali, CHUK.
Ngabonziza ni umwe mu bashinze Orchestre Les Citadins we na mukuru we Ngaboyisonga Bernard.
Yanagize kandi uruhare mu ishingwa rya Orchestre Irangira mu 2000 yashinganye na Nikobisanzwe André Gromyko. Muri 2007 nibwo iyi Orchestre yaje gusenyuka bitewe n’impamvu zitavugwaho rumwe hagati y’abari bayigize.
Ngabonziza yamenyekanye mu ndirimbo zirimo Rugori Rwera, Ancilla, Have Winsiga n’izindi zitandukanye.
