AmakuruImyidagaduro

Richard Ngendahayo yagarutse i Kigali yakiranwa ubwuzu

Umuhanzi Richard Nick Ngendahayo wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yageze i Kigali aho aje kwitabira igitaramo yise “Ni we Healing Concert” kizabera muri BK Arena ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Richard yageze i Kigali kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2025 nyuma y’imyaka 17 aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Akigera ku kibuga cy’indege cya Kigali, ari kumwe n’umugore we, yakiriwe n’abanyamakuru batandukanye hamwe n’abahanzi b’indirimbo zaririmbiwe Imana barimo Aline Gahongayire, Gabby Kamanzi n’abandi benshi batandukanye.

Uyu muhanzi yashimiye itangazamakuru muri rusange ndetse anavuga ko yari akumbuye abanyakigali ariko avuga ko azishima kurushaho ubwo azababona bataramanye muri BK Arena.

Yagize ati: “Mwese ndabashimira, sinjye uzarota umunsi w’igitaramo ugeze ngo dutaramane.”

Iki gitaramo cyagombaga kuba ku wa 23 Kanama 2025, nyuma kiza kwimurirwa ku wa 29 Ugushyingo 2025.

Kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nk’uko biteguye, itike ya make ni ibihumbi bitanu (5,000Rwfr). Hari kandi na tike y’ibihumbi icumi (10,000 Rwfr), iy’a’ibihumbi cumi na bitanu (15,000Rwfr), iy’a’ibihumbi makumyabiri (20,000 Rwfr), Ibihumbi makumyabiri na bitanu (25,000 Rwfr) n’ibihumbi mirongo itatu (30,000Rwfr).

Richard Nick Ngendahayo yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Mbwira icyo ushaka”, “Si umuhemu”, “Ibuka” n’izindi nyinshi zitandukanye zakunwe na benshi.

Gahunda y’igitaramo “Ni we Healing Concert”

AMAFOTO: IGIHE

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *