U Rwanda rwaje ku isonga nk’igihugu gifite ibikorwa remezo by’ubukerarugendo biteye imbere
U Rwanda ni rwo rwegukanye igihembo nk’igihugu cyo muri Afurika gifite ibikorwa remezo by’ubukerarugendo byiza kandi bigezweho.
Iki gihembo u Rwanda rwaherewe i Hilton Canary Wharf, mu murwa mukuru w’Ubwongereza, Londres, ku wa 2 Ugushyingo 2025, rugikesha kuba ari cyo gihugu cya mbere ku mugabane w’Afurika gifite hoteli nziza ziri ku rwego mpuzamahanga, hoteli zubatse mu buryo burengera Ibidukikije (eco-lodges) ndetse n’ibikorwaremezo byo kwakira inama n’ibirori bitandukanye.
Ubusanzwe, ibi bihembo bitangwa n'”Ikigo cya Africa Tourism Awards Ltd”, bigenerwa ibihugu, imiryango n’abantu ku giti cya bo bakora muri uru rwego babaye indashyikirwa.
U Rwanda rufite ibikorwa remezo mpuzamahanga birimo hoteli nziza ziri mu cyiciro cya hoteli z’inyenyeri eshanu nka Kigali Marriott Hotel, Kigali Serena Hotel, Radisson Blu Hotel and Kigali Convention Centre ndetse na Mövenpick Kigali izafungura imiryango mu minsi iri imbere.
Uretse izi hoteli, u Rwanda runafite ibindi bikorwa remezo bitandukanye byifashishwa mu kwakira inama, ibirori n’imikino itandukanye birimo BK Arena, Stade Amahoro, Petit Stade, Zaria Court n’ibindi bitandukanye.
Mu mwaka ushize wa 2024, urwego rw’Ubukerarugendo rwinjirije u Rwanda miliyoni 647$ (arenga miliyari 932 Frw), bisobanuye izamuka rya 4.3% ugereranyije n’umwaka wabanje.
U Rwanda rwakiriye abashyitsi barenga miliyoni 1,36; rwakiriye ibirori n’inama birenga 115 byitabiriwe n’abarenga 52,315 bo hirya no hino ku Isi. Ubukerarugendo bushingiye ku nama, bwinjirije u Rwanda arenga miliyoni 84.8$.

U Rwanda rwegukanye igihembo cy’igihugu cya mbere gifite ibikorwa remezo by’ubukerarugendo biteye imbere
