AmakuruUbuzima

Rutsiro: Umwarimu ukekwaho ubujura yatawe muri yombi

Umwarimu wigisha ku kigo cy’amashuri cya College de la Paix Rutsiro, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo 2025.

Uyu mwarimu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango akurikiranyweho kwiba Mudasobwa, telefoni, amasahane n’ibikombe by’ikigo ndetse n’imashini ikora kashe (stamping machine).

Iyo mudasobwa yafatanywe ni umwe muri eshatu zari zimaze umwaka zibwe nyuma y’uko umukozi wo mu bunyamabanga bw’ishuri yibwe imfunguzo, baje mu kazi mugitondo bagasanga ibiro byose birangaye, kandi hibwe mudasobwa n’ibindi. Kugira ngo iyo mudasobwa imenyekane ni uko yari iriho nomero iyiranga (code).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihango, Munyambaraga Rutayisire Deogratias yemeje itabwa muri yombi ry’uyu mwarimu nk’uko yabitangarije Igihe ati: “Ni byo koko yari umwarimu kuri College De la Paix. Yafatanywe ibikoresho birimo iby’ishuri, ibindi bizagaragazwa n’iperereza.”

Uyu mwarimu usanzwe yigisha amateka, yafatiwe mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Congo-Nil, mu Mudugudu wa Mukebera.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *