UBUBILIGI: Drones zitazwi zatumye ibibuga by’indege bya “Bruxelles” na “Liege” bifungwa
Ibibuga by’indege bya Bruxelles na Liege mu Bubiligi, byafunzwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025 kubera indege zitagira abapilote zitazwi aho zari ziturutse zabangamiye izindi ndege kugwa cyangwa guhaguruka kuri ibyo bibuga.
Umuvugizi w’ikigo cy’Ububiligi gishinzwe kugenzura serivisi z’ingendo zo mu kirere, Kurt Verwilligen, mbere gato ya saa mbili z’ijoro (20h00) yatangaje ko hari utudege tudafite umupilote twagaragaye hafi y’ikibuga cy’indege cya Bruxelles bituma habaho ingamba zo gukaza umutekano.
Nyuma y’amasaha abiri, iki kibuga cy’indege kiri mu binyuraho abagenzi benshi ku Mugabane w’Uburayi, cyongeye gufungurwa nubwo nyuma ya bwo cyongeye gufungwa kubera ubwiyongere bw’uto tudege kuko hari impungenge zo kuba ingendo z’indege zasubukurwa.
Sosiyete y’indege ya “National carrier Brussels Airlines” yavuze ko indege 15 zabuze uko zihaguruka i Bruxelles mu gihe izindi zashakaga kugwa zakoresheje ibindi bibuga.
Umuvugizi w’ikibuga cy’indege cya Liege gikunze gukoreshwa n’indege zitwaye imizigo, yavuze ko na cyo cyafunzwe kubera utudege tutagira abapilote.
Minisitiri w’Ingabo, Theo Francken, yatangaje ko ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi byakozwe mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’igihugu.
Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025, umuvugizi w’ikibuga cy’indege cya Bruxelles yatangaje ko ingendo z’indege zasubukuwe nyuma y’uko indege zigera kuri 80 zari zagiriye ibibazo mu kirere ndetse abagenzi babarirwa hagati ya 400 na 500 baraye ku kibuga cy’indege cya Zaventem.
Ariane yagize ati: “Ibintu biri gusubira mu buryo uko amasaha y ‘umunsi yicuma”.
Utu tudege twakunze kugenda tubangamira imikorere y’ibibuga by’indege bitandukanye byo ku mugabane w’Uburayi kuva mu mezi ashize cyane cyane mu gihugu cy’Ubudagi, Denmark na Norvege ndetse Uburusiya ni bwo bukunze gushyirwa mu majwi mu kugurutsa utwo tudege.
Muri Nzeri ikibuga cy’indege cya Copenhagen muri Denmark cyafunzwe amasaha ane mu gihe icya Oslo muri Norvege cyafunzwe amasaha atatu.

Bamwe mu bagenzi bo ku kibuga cy’indege cya Bruxelles bari bategereje ko gifungurwa
