Inkuru Nyamukuru

Inguzanyo zitishyurwa zigeze munsi ya 3%-François Kanimba

François Kanimba, wabaye guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR), yatangaje ko urwego rw’imari mu Rwanda rugenda rushinga imizi uko imyaka igenda yicuma.

Ibi yabitangaje ejo ku wa 4 Ugushyingo 2025, mu kiganiro cyitwa “PASSWORD” gica kuri Televiziyo y’u Rwanda, aho yaganiraga n’urubyiruko ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka ubukungu”.

Aganira n’uru rubyiruko, Kanimba yavuze ko kuva aba guverineri mu mwaka wa 2002, amabanki y’ubucuruzi yose yarimo asenyuka kubera kuyiba. Yagize ati: “Mba Guverineri mu mwaka wa 2002, amabanki y’ubucuruzi yari mu Rwanda , yose yarimo asenyuka yarashize, abantu barayibye haba mu gihe cya jenoside na mbere ya jenoside, ariko na nyuma ya ho abagiye bahabwa inshingano zo gucunga ayo mabanki ntabwo bari shyashya”.

Yakomeje avuga ko mu rwego rwo gushishikariza abaturage ireme ry’amabanki bahoraga bashishikariza abaturage gukoresha, bashyizemo porogaramu yo kuvugurura imicungire y’amabanki y’ubucuruzi mu Rwanda.

Avuga ko urugero rw’igipimo cyoroshye kandi cyumvikana ari uko nko mu mwaka wa 1993 na 1994, inguzanyo ayo mabanki yatangaga zitishyurwa (non performing loans) zari 40%. Ariko yavuye muri BNR zigeze kuri 7% kubera ingamba nshya bari barashyizeho.

Yagize ati: “Mu 1993 na 1994, inguzanyo amabanki y’ubucuruzi yari yaratanze zitishyurwaga, zari 40%. Navuye muri Banki Nkuru y’Igihugu, twarazikuye kuri 40% zigeze kuri 7%. Aho ni ho urwego rw’igihugu rw’imari ruba rutangiye kugira ireme, rutanga n’icyizere ko amafaranga abaturage bashyiramo, batari kuyashyira mu muriro”.

Kugeza ubu, politiki y’imicungire y’ifaranga n’urwego rw’imari bigaragaza ko inguzanyo zitishyurwa ziri munsi ya 3%.

François Kanimba yavukiye mu Murenge wa Kamegeri, mu Karere ka Nyamagabe (hahoze ari Gikongoro). Yakoze imirimo itandukanye irimo kuba umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’igenamigambi ya Leta. Yabaye Visi Guverineri na Guverineri wa banki Nkuru y’Igihugu. Nyuma aza kuba Minisitiri w’Inganda n’Ubucuruzi.

François Kanimba mu kiganiro Password cyo kuri RBA (Ifoto (RBA)

Bamwe mu rubyiruko rwaganiri François Kanimba (Ifoto: RBA)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *