AmakuruIkoranabuhanga

Nyarugenge: Ikoranabuhanga mu kurinda ibiti kugwingira no kuma

Abaturage b’Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba ko, bateye ibiti mu Murenge wa Mageragere ndetse hanatangizwa ikoranabuhanga ryo gukurikirana imikurire ya byo; ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025.

Ku ikubitiro hatewe ibiti igihumbi (1,000) ariko intego ikaba iyo gutera ibiti ibihumbi icumi (10,000) ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’ako karere.

Ikoranabuhanga ryitwa Ecoforest, ni ryo rizifashishwa mu kubungabunga ibi biti kuko buri giti gitewe gishyirwa muri ‘system’, hakandikwa aho giherereye ndetse n’ibindi bikiranga, ku buryo kirwaye kivurwa, cyapfa kigahita gisimbuzwa kuko rya koranabuhanga ritanga amakuru buri kanya.

Kuzana iri koranabuhanga byashimishije abaturage kuko bajyaga babitera hagakura bike ndetse ntibamenye n’uburyo bwo kubikurikirana.

Uwitwa Habimana yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ati: “Iri koranabuhanga batuzaniye riranshimishije cyane, kuko tutazongera kuvunikira ubusa dutera ibiti ariko ntibikure. Hari ibyo abantu bangiza ku bushake, ibiribwa cyangwa bigakandagirwa n’amatungo, ibirwara bikuma kuko bidakurikiranwa, ugasanga hakuze mbarwa. Ibi rero ntibizongera, tuzajya dutera ibiti bikure byose, bityo tubeho neza kuko nta biti nta buzima”.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Alexis Ingangare, yavuze ko iki gikorwa kigendanye n’imihigo y’akarere ishyira imbere kurengera ibidukikije.

Yagize ati: “Ubufatanye nk’ubu bwaturutse ku busabe bw’abaturage ubwabo. Bafashe iya mbere mu gutegura iki gikorwa. Intego ni ukubona Nyarugenge ibaye akarere gatatse ibiti, tubikesha ibikorwa by’ubufatanye bw’abaturage n’izindi nzego”.

Yakomeje agira ati: “Ubufatanye nk’ubu bwerekana uko abikorera bashobora kugira uruhare mu ntego Igihugu cyihaye”.

Gutera ibiti hirya no hino mu gihugu ni politiki ya leta yo kurengera ibidukikije, kubaka imijyi itoshye, isukuye kandi iramba hamwe no kubaka ubukungu burambye bushingiye ku guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.

Abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba Nyarugenge bateye ibiti mu Murenge wa Mageragere (Ifoto: Kigali Today)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *