Perezida wa Mexique agiye kurega umugabo washatse kumusoma mu ruhame
Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum Pardo, yatangaje ko agiye kurega umugabo wamukorakoye agashaka kumusomera mu ruhame, avuga ko adashobora guceceka mu gihe ibintu nk’ibyo bikorerwa abagore benshi muri icyo gihugu.
Ibi byabaye ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo 2025, ubwo Perezida yarimo ageza ijambo ku baturage bamushyigikiye ku muhanda wo mu mujyi wa i Mexico. Muri videwo yafashwe na telefone, uwo mugabo yagaragaye amusatira amuturutse inyuma, agerageza kumusoma ku ijosi no kumukoraho. Abashinzwe umutekano bahise bamuta muri yombi, ariko byagaragaye ko perezida yababajwe cyane n’ibyo byabaye.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Claudia yavuze ko kumurega ari ngombwa kugira ngo n’abandi bagore bitazababaho bakitinya. Ati: “Niba ibi babikorera perezida, abandi bagore bizabagendekera bite?” Yongeyeho ko uwo mugabo yari amaze gukoraho n’abandi bagore mbere yo kumugeraho.
Amatsinda aharanira uburenganzira bw’abagore n’impirimbanyi bazwi “nk’abafeminists” yavuze ko ibyo byabaye bigaragaza uburyo abagabo bamwe muri Mexique bumva ko bafite uburenganzira bwo gusagarira abagore, ndetse n’abafite imyanya ikomeye.
Ibyaha by’ihohoterwa rikorerwa abagore muri Mexique biracyari ikibazo gikomeye, kuko hafi 98% by’ubwicanyi bukorerwa abagore budahanirwa.
Perezida Claudia, wari yarijeje kurwanya ibyo bikorwa ubwo yiyamamazaga, yavuze ko nubwo ibi byagaragaje intege nke mu mutekano, azakomeza kwegera abaturage nk’uko yabigenzaga mbere.
