Rayon Sports yagize impinduka mu bayobozi ba yo mu ibanga
Abraham Kelly wabaye Umunyamabanga wa Rayon Sports mu gihe cya Munyakazi Sadate, hamwe na Habinshuti Mike, ni bo basimbuye by’agateganyo abayobozi b’iyi kipe batakiri mu nshingano, nubwo bataremezwa n’Inteko Rusange.
Ibi byatangajwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thaddée, washimangiye ko atari gukora wenyine nk’uko bamwe mu bafana babitekerezaga, mu gihe ikipe ye yitegura guhura na mukeba wa yo APR FC.
Ku wa Kane, tariki ya 6 Ugushyingo 2025, ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo, Twagirayezu yagaragaye ari kumwe na Munyakazi Sadate n’abandi barimo Abraham Kelly na Habinshuti Mike. Yemeje ko bombi bafasha mu nshingano za buri munsi no mu miyoborere, mu rwego rwo kuziba icyuho cyasizwe n’abayobozi beguye.
Twagirayezu yagize ati: “Hari abamfasha mu bikorwa bya buri munsi by’ikipe, abandi mu miyoborere. Habinshuti na Kelly ni bo bafasha muri izo nshingano kugeza igihe Inteko Rusange izateranira igafata umwanzuro wa nyuma.”
Rayon Sports, yatakaje abayobozi barimo Ngoga Roger Aimable wari Visi Perezida wa Kabiri na Rukundo Patrick wari Umubitsi, iri kwitegura umukino ukomeye izahuramo na APR FC ku wa Gatandatu, tariki ya 8 Ugushyingo 2025, kuri Stade Amahoro. Ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 13, inyuma ya Police FC ifite amanota 16.
