Trump ashaka kohereza ingabo muri Nigeria kubera ubwicanyi bukorerwa abakristu
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump, aherutse kuvuga ko ashobora kohereza ingabo muri Nigeria mu gihe icyo gihugu cyakomeza kurebera ntigihagarike ubwicanyi bukorerwa abakristu.
Mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko azafata ingamba Nigeria itazishimira kandi ko azahagera yiteguye kurwana, afite intwaro. Ariko ayo magambo si mashya, kuko amaze igihe ayavuga mu buryo butandukanye.
Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu n’abanyapolitiki b’i Washington bamaze amezi bavuga ko abarwanyi b’abahezanguni b’Abisilamu bakomeje kugaba ibitero ku bakristu muri Nigeria, mu buryo busa n’ubuteguwe.
Nyamara, ikiganiro cya BBC cyagaragaje ko bigoye kugenzura ukuri kw’ayo makuru cyangwa imibare ivugwa ishimangira ibyo birego.
Mu kwezi kwa Nzeri, umunyarwenya n’umunyamakuru uzwi cyane Bill Maher yavuze ko iby’iri hohoterwa ari jenoside, yongeraho ko kuva mu 2009 umutwe wa Boko Haram wishe abantu barenga ibihumbi 100 ndetse utwika insengero zisaga 18,000.
Ayo makuru yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ariko guverinoma ya Nigeria yabihakanye yivuye inyuma, ivuga ko ari uguhindura ukuri no kwerekana ibintu uko bitari.
Nubwo muri Nigeria habayeho ubwicanyi bukomeye, abategetsi b’icyo gihugu bavuga ko ibitero by’iterabwoba bigabwa ku bantu bose batemera imyemerere y’abo barwanyi, yaba Abisilamu, Abakristu cyangwa abatemera Imana.
Amakuru akurikiranira hafi iby’ubwicanyi bwa politiki bukorwa muri Nigeria agaragaza ko abenshi mu bahasiga ubuzima ari Abisilamu, naho abakristu bishwe ari bake cyane.
Umuhanga mu by’umutekano, Christian Ani, avuga ko nubwo abakristu bagabwaho ibitero, bitavuga ko bari kwibasirwa nk’umugambi wihariye, ahubwo ari igice cy’ubukana bw’iterabwoba rusange riri mu gihugu.
Nigeria ifite ibibazo byinshi by’umutekano bituruka ku mpamvu zitandukanye, kandi ibitero bishingiye ku madini si byo bonyine bihungabanya igihugu. Abaturage ba yo basaga miliyoni 220 bagabanyijemo ibice bingana hagati y’Abisilamu benshi mu burasirazuba n’Abakristu benshi mu majyepfo.

Abicwa na Boko Haram muri Nigeria harimo abakristu n’abayisilamu
Mu butumwa Donald Trump yashyize ku rubuga rwe Truth Social ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, yongeye kuvuga ko abakristu 3,100 bishwe muri Nigeria, ashingiye ku mibare ya raporo ya Open Doors yerekeye abapfuye mu mezi 12 yagaragajwe mu Kwakira 2023, nk’uko bitangazwa n’umukozi wa White House.
Open Doors, ishyirahamwe rikurikirana ihohoterwa rikorerwa abakristu ku isi, rivuga ko muri icyo gihe Abakristu 3,100 n’Abasilamu 2,320 bishwe. Ryongeraho ko imitwe y’iterabwoba y’Aba Fulani ari yo yagize uruhare mu gice kinini cy’ubwo bwicanyi.
Umushakashatsi mukuru wa Open Doors, Frans Veerman, yavuze ko nubwo abakristu bagihura n’akarengane, hari n’Abasilamu batangiye kwibasirwa n’iyo mitwe y’Aba Fulani.
Abasesenguzi bavuga ko ibitero byinshi biri kuba mu burengerazuba bwa Nigeria bishingiye ku kibazo rusange cy’umutekano muke, atari ku itandukaniro ry’amadini, kuko abateza ibibazo benshi nabo ari Abasilamu.
