Uganda: Umupolisi wacungaga umutekano w’abayobozi bakuru yasanzwe iwe yapfuye
SP Ronald Mutabazi, wari ushinzwe umutekano w’abayobozi bakuru muri Uganda, yasanzwe mu rugo rwe yapfuye mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo 2025, mu buryo butaramenyekana.
Mutabazi yari umwe mu bapolisi bakomeye mu Ishami rya Polisi ya Uganda rishinzwe kurwanya iterabwoba. Yari kandi ayoboye ishami ryita ku mutekano w’abayobozi bakuru, rizwi nka Very Important Persons Protection Unit (VIPPU).
Amakuru y’urupfu rwe yatangajwe mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo umurambo we wasangwaga iwe. Kugeza ubu, inzego z’umutekano ntiziratangaza impamvu cyangwa ibindi bisobanuro by’ukuntu yapfuye, bikaba byatumye abaturage n’abakoranaga na we bibaza byinshi kuri urwo rupfu rudasobanutse.

SP Ronald Mutabazi yasanzwe iwe yapfuye urupfu rudasobanutse
