Rusizi: Umusaza w’imyaka 70 yiyahuye nyuma yo kuburirwa kureka gutereta abana bato
Mu Murenge wa Gihundwe, Akagari ka Gatsiro mu Mudugudu wa Rwahi, hamenyekanye inkuru y’akababaro y’uko Nteziryimana Alfred, w’imyaka 70, yasanzwe mu cyumba cye amanitse mu mugozi, bikekwa ko yiyahuye nyuma yo kubona ibaruwa y’umuhungu we yamusabaga kureka gutereta abakobwa bakiri bato.
Amakuru aturuka mu baturanyi be avuga ko ku mugoroba wabanje, umuhungu we Habanabakize Gérard yari yandikiye se ibaruwa imuburira ku myitwarire itajyanye n’imyaka ye, nyuma yo kumusanga avuga amagambo y’urukozasoni ku bana bato. Mugitondo cyo ku wa 7 Ukwakira 2025, umuvandimwe we babanaga yagerageje kumubyutsa, ariko asanga urugi rw’icyumba rufungiye imbere. Yahamagaje abandi baturanyi, bararwica basanga amanitse mu mugozi yapfuye.
Inkuru dukesha Radio/TV10 ivuga ko bamwe mu baturanyi b’uyu musaza bavuze ko nyuma yo gupfusha umugore we, yashatse undi ariko abana be bakamwirukana, ari na byo byamuteraga kubaho wenyine. Banavuga ko kandi nubwo yari afite imyaka 70, yari akeneyeumugore wo kumuba hafi kuko yari agifite imbaraga.
Umuhungu we Habanabakize yavuze ko atabikoze agamije kumubabaza, ahubwo yamwandikiye iyo baruwa kugira ngo amufashe guhindura imyitwarire.
Ati: “Namusabye ko agomba kwitwara neza, kuko ibyo yavugaga bitari biboneye, ariko birasa n’aho byamugizeho igihunga gikomeye”.
Abaturanyi kandi bavuga ko Nteziryimana yari amaze iminsi avuga amagambo asa n’ay’abasezera ku buzima, akabwira abantu ko agiye kwitaba Imana, bakabifata nko gusetsa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko iyo abo bari bamwegereye bakita kuri ibyo bimenyetso, byari gushoboka ko urwo rupfu rwirindwa.
Yagize ati: “Yiyahuje umugozi, ikiziriko. Twanasanze mo urwego mu cyumba cye yakoresheje amanika umugozi hejuru. Umusaza yari amaze iminsi abivuga abantu bakagira ngo ni blague avuga ko aziyahura cyangwa ko azajya mu Kivu,, utwo tumyenyetso tw’umuntu wihebye , abantu bagiye baduheraho bakamuba hafi bakamugira inama bakamwereka ko ubuzima ari bwiza kandi bugikomeza, abantu biyahura bagabanuka”.
Polisi n’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bahise bagera aho byabereye, bakora iperereza ry’ibanze. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Gihundwe, mu gihe umuryango we uri gutegura umuhango wo kumushyingura.

Umusaza w’imyaka 70 yiyahuye nyuma yo kugirirwa inama yo kureka gutereta abana (Ifoto: Radio/TV10)
