Inkuru Nyamukuru

BAD yageneye u Rwanda inkunga yo guhangana n’ibiza

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) igiye guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 9,4 z’amadolari ya Amerika (ahwanye na miliyari 13,6 Frw) izifashishwa mu bikorwa byo gukumira ibiza mu turere twa Karongi na Rusizi.

Aya mafaranga azashyirwa mu mushinga ugamije gukumira ibiza hifashishijwe ibidukikije, harimo gutera amashyamba, guca amaterasi ku misozi no gusukura inkombe z’imigezi. Biteganyijwe ko hazaterwa amashyamba ku buso bwa hegitari ibihumbi 10, hatunganywe inkombe z’imigezi n’ahandi hangiritse.

Uyu mushinga uzanafasha abaturage kurushaho gusobanukirwa n’uburyo bwo kwirinda ibiza, aho abantu barenga ibihumbi bitandatu (6,000) bazahabwa amahugurwa, ndetse n’abanyeshuri ijana na makumyabiri (120) biga amasomo ya tekiniki bakazunguka ubumenyi bubafasha mu bikorwa by’iterambere ry’ibidukikije.

Umuyobozi w’umushinga akaba n’inzobere mu by’amazi n’isukura, Lazarus Phiri, yavuze ko gukoresha ibidukikije nk’igikoresho cyo kwirinda ari uburyo bwo gufasha Abanyarwanda guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, guteza imbere imirimo no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Uyu mushinga uzafasha mu kurwanya isuri, inkangu n’imyuzure, bikunze kwangiza ibikorwa remezo birimo imihanda, amashuri n’inganda zitunganya amazi. Uteganyirijwe kugirira akamaro abaturage basaga miliyoni 1,2 bo muri utu turere, barimo abarenga ibihumbi 620 bazagabanyirizwa ibyago byo kwibasirwa n’imyuzure.

BAD igiye guha u Rwanda inkunga y o kurwanya ibiza muri Karongi na Rusizi (Ifoto: Interineti)

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *