Museveni yemeye ko Uganda yashimuse Abanya-Kenya bashyigikiye Bobi Wine
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yemeye ko igihugu cye cyafunze Abanya-Kenya babiri b’impirimbanyi bari baraburiwe irengero mu gihe cy’ibyumweru bitanu.
Ababibonye bavuga ko Bob Njagi na Nicholas Oyoo batwawe ku ngufu n’abagabo bambaye ibitambaro bibapfuka mu maso nyuma y’ibikorwa byo kwamamaza, aho bari bashyigikiye Bobi Wine, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Nubwo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize byamenyekanye ko barekuwe, inzego za Uganda zari zakomeje guhakana ko bari bafunzwe.
Mu kiganiro cya televiziyo cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, Museveni yavuze ko abo bagabo ari inzobere mu myigaragambyo kandi ko bamaze iminsi barashyizwe muri firigo.
Museveni, umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi kandi ushaka indi manda, yavuze ko hari amatsinda y’abanyamahanga ateza umutekano muke mu karere, aburira ko abagerageza ibyo muri Uganda bazabona akaga.
Nubwo atigeze avuga amazina ya bo, yemeje ko abo banya-Kenya barekuwe nyuma y’uko bamwe mu bategetsi ba Kenya bamuhamagaye bamusaba ko boherezwa iwabo.
Njagi na Oyoo bageze ku kibuga cy’indege cya Nairobi ku wa Gatandatu, bakiranwa urugwiro n’ababashyigikiye.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Njagi yavuze ko yamaze iminsi 38 afunzwe atazabyibagirwa, kuko we na mugenzi we bari barashimuswe n’igisirikare kandi batizeye kurokoka.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yavuze ko irekurwa rya bo ryashobotse kubera ubufatanye bwa Kenya na Uganda.
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Vocal Africa” n’abafatanyabikorwa ba wo barimo “Amnesty International” bashimye ibihugu byombi n’abaturage bagize uruhare mu kubarekura, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu muri Afurika y’Iburasirazuba.
Bobi Wine, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, yashinje leta ye kwibasira abo banya-Kenya babiri kubera ko bamushyigikiye, anibaza impamvu batagejejwe imbere y’ubutabera niba koko barakoze icyaha.
Ibya Njagi na mugenzi we byiyongera ku bindi by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashimutwa cyangwa bagafungwa mu buryo butemewe muri Uganda, Kenya na Tanzaniya — ibintu byatangiye gutera impungenge ko ubutegetsi bwo muri aka karere bushobora kuba bufatanyije mu gucecekesha abaharanira impinduka.
