Babiri biyitaga abasirikare ba leta, batawe muri yombi
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, abagabo babiri b’Abagande batawe muri yombi na Police ya Uganda ahitwa Iganga bakurikiranyweho kwiyitirira abasirikare ba UPDF, bakiba ndetse bakambura abaturage.
Abafashwe ni Derick Mugumira, w’imyaka 30, utwara amakamyo akaba atuye i Bugombe mu Karere ka Luuka, na Wycliff Walujo, w’imyaka 24, ufite iduka mu gace ka Kasokoso i Iganga.
Mu kwezi k’Ukwakira, Mugumira wari wiyitiriye umusirikare ufite ipeti rya Kapiteni, bivugwa ko yegereye umukandida ku mwanya w’umudepite wa Iganga amubwira ko aba mu ishuri rikuru rya gisirikare rya (Senior Command and Staff College) riherereye i Kimaka.
Yamubwiye ko afite itsinda ry’abantu bashobora kumufasha gutsinda amatora, amusaba amafaranga angana na Rs 3 lakh (amafaranga y’u Buhinde), ni ukuvuga angana na miliyoni hafi eshanu z’amafaranga y’u Rwanda. Uwo mukandida yahise agira amakenga maze yihutira gutanga ikirego ku polisi.
Umuvugizi wa polisi ya Busoga, mu burasirazuba bwa Uganda, Micheal Kasadha, yatangaje ko abo bagabo bombi bari barabonye imbunda mpimbano (pistolet) bajya aho abagenzi bacumbika hazwi nka “Ntinda Valley Guest House” kugira ngo bahure n’uwo mukandida bamwambure ayo mafaranga.

Abagabo babiri biyitiriraga kuba abasirikare ba Uganda, UPDF, batawe muri yombi
