Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza yiteguye guhangana n’abazashaka kumusimbura
Abashyigikiye Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, bavuze ko azahangana n’uwagerageza kumusimbura mu buyobozi bw’ishyaka Labour, aho impungenge zigaragaza ko hashobora kuvuga ibibazo nyuma y’itangwa ry’ingengo y’imari mu byumweru bibiri biri imbere.
Hari abantu bavuze ko kuba ibikoresho byose by’umutekano biri mu maboko ya Downing Street (inzu n’aho ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza biherereye i Londres) nta cyo bizafasha gukemura ibibazo bya guverinoma.
Abashyigikiye Starmer bavuga ko hari imigambi yo kumusimbura, kandi bakagaragaza ko byaba ari ibyago bikomeye biramutse bigeragejwe.
Abashobora kumusimbura bavugwa harimo Wes Streeting (Umunyamabanga w’Ubuzima), Shabana Mahmood (Umunyamabanga w’Ubutegetsi bw’imbere mu gihugu), Ed Miliband (Umunyamabanga w’Ingufu), n’abadepite barimo Louise Haigh.
Umwe mu bategetsi yavuze ko Starmer azahangana n’ibi byose, asobanura ko bitandukanye n’igihe cya Hartlepool, kandi ko Starmer ari umwe mu bayobozi ba Labour bonyine bigeze gutsinda amatora rusange, bityo guhangana na we muri iki gihe cy’amezi 17 byaba ari ubwenge buke.
Abantu benshi mu ishyaka Labour bemeza ko guverinoma ishobora guhura n’ikibazo gikomeye nyuma y’amatora yo muri Scotland, Wales, n’andi yo mu Bwongereza azaba mu kwezi kwa Gatanu umwaka utaha, ariko bamwe mu bashyigikiye Starmer bavuga ko atari ngombwa gutegereza amatora ngo batekerezwe ku guhindura umuyobozi.
Hari impaka mu bagize guverinoma, aho bamwe bavuga ko Downing Street yashyizweho mu buryo bwo kwikingira kandi budasobanutse, bishobora gutuma habaho ugushyamirana hagati y’abayobozi ba Labour, harimo Angela Rayner, Lucy Powell, na Lisa Nandy.
Abahanga mu bya politiki, nka Maurice Glasman, bavuga ko nta muntu ushobora guhangana na Starmer kandi ko ibivugwa byose ari “urusaku gusa.”
Abashyigikiye Starmer babwira abayobozi bundirije ba Labour kwitonda ku byo bifuza, bavuga ko guhangana ku buyobozi bishobora gutera ishyaka mu mwanya mubi, bikaba byashyira mu kaga isoko mpuzamahanga ndetse bikangiza umubano mwiza Starmer afitanye na Perezida Trump.
Nubwo Starmer yiyemeje guhangana no gutsinda ishyaka “Reform UK” rya Nigel Farage mu matora rusange, bamwe mu bagize iri shyaka ntibemera ko bizoroha, bavuga ko Labour itazahindura umuyobozi inshuro nyinshi mu nteko imwe.
Starmer aracyafite inkunga n’ubushobozi bwo guhangana n’abamurwanya, kandi abamushyigikiye bemeza ko azaharanira ko ishyaka Labour rihangana neza n’ibibazo biri imbere.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Sir Keir Starmer, akaba ari n’umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi “Labour”
