DRC: Leta igiye gukusanya intwaro mu baturage no guhemba abazazitanga ku bushake
Ubutegetsi bwa gisirikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru bwatangije gahunda nshya yo gukusanya intwaro ziri mu baturage, hagamijwe kugarura umutekano no kurwanya ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara muri iyi ntara.
Abaturage bazazishyikiriza ku bushake bazajya bashimirwa amafaranga nk’igihembo gitangwa na leta.
Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Marc Elongo, umuvugizi wa guverineri w’iyi ntara, intwaro ziri mu baturage ni kimwe mu biteza umutekano muke, kuko benshi bazitunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yavuze ko guverinoma yategetse ko hashyirwaho komisiyo kuva ku rwego rw’intara kugeza kuri za komine, zizakurikirana iki gikorwa cyo kwakira intwaro n’ibiturika byasigaye mu baturage.
Mu rwego rwo gushishikariza abaturage, ubutegetsi bwatangaje ko umuntu wese uzatanga intwaro azajya ahabwa igihembo: intwaro ya AK47 cyangwa ingana na yo izajya igurwa amadolari 100 ($100), intwaro nini y’ubufasha igurwe amadolari 200 ($200), naho isasu rimwe rigurwe idolari rimwe ($1). Abatanga intwaro bazagira uburenganzira bwo kubikirwa ibanga kandi ntibazabiryozwa.
Iyi gahunda ishyizwe mu bikorwa n’ubutegetsi bwa gisirikare bwegamiye kuri leta ya Kinshasa, bugenzura ibice bya Teritwari ya Beni, igice kinini cya Lubero na Walikale, mu gihe ibindi bice birimo Masisi, Rutshuru n’umujyi wa Goma bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Nubwo iyi gahunda ishimwa n’abayobozi b’igisirikare, bamwe mu banyamuryango ba sosiyete sivile banenze leta bavuga ko ari yo yatanze izi ntwaro mu baturage binyuze mu mitwe yiswe Wazalendo, bityo bikaba biteje ikibazo cy’urusobe cy’imitwe yitwaje intwaro n’ubwicanyi bukomeje kwibasira abaturage.
