“AI izongera 5% ku musaruro mbumbe w’Igihugu”-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Guinée-Conakry, yatangaje ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rizongera 5% ku musarure mbumbe w’Igihugu (GDP) mu nkingi z’iterambere zitandukanye.
Ibi yabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Ugushyingo 2025, mu nama ya Transform Africa Summit 2025 yabereye muri kiriya gihugu cya Guinée.
Yavuze ko kuva mu myaka irenga icumi iyi nama, igamije kwiga ku iterambere ry’Afurika, itangijwe i Kigali, icyo gihe, isi yari iri mu rugendo rwo guhindura ubuzima ibinyujije mu ikoranabuhanga.
Yagize ati: “Amahirwe yari imbere yacu yarigaragazaga: gushora imari mu miyoboro ya interineti no gukoresha ubwo buhanga mu guteza imbere ubukungu no kurushaho guhatana mu iterambere”.
Imihigo u Rwanda n’abafatanyabikorwa ba rwo biyemeje mu rugendo rwo guteza imbere ikoranabuhanga, iracyariho kandi irimo gushyirwa mu bikorwa neza. Ubu isi igezemo igihe cy’ihindagurika ryihuse mu ikoranabuhanga, ryahinduye uburyo abantu babaho n’uko ibihugu bitekereza ku iterambere.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka yibanze ku ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (Artificial Intelligence), rikaba rifatwa nk’urufunguzo rushya mu iterambere ry’Afurika. Gusa, nk’uko byagarutsweho, umusaruro wa ryo uzaterwa n’uburyo Afurika irikoresha mu gukemura ibibazo bya yo byihariye.
Iyo iri koranabuhanga rikoreshejwe mu buryo bujyanye n’ibikenewe n’abaturage no mu rwego rw’iterambere, rifasha guteza imbere ubumenyi, ubukungu n’imibereho myiza.
Mu Rwanda, biteganyijwe ko ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano rizongera 5% ku gipimo cy’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) ndetse rikazanahindura byinshi mu nzego z’ubuzima, uburezi, ubuhinzi n’izindi.
Uyu munsi kandi i Conakry, Perezida Kagame yayoboye inama ya 12 y’Inama Nkuru y’umuryango w’ibihugu byo ku mugabane w’Afurika ugamije guteza imbere iterambere ry’ikoranabuhanga n’ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga (Smart Africa) aho ibiganiro byibanze ku nsanganyamatsiko zirimo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’imirimo ikomeje y’uyu muryango.
Yavuze ko ubufatanye hagati ya guverinoma, inganda, ubushakashatsi mu by’uburezi n’abafatanyabikorwa bizateza imbere Afurika mu bukungu bwa bugezweho.

Inama ya Transform Africa Summit 2025 yabereye muri Guinée-Conakry yuitabiriwe n’abayobozi batandukanye muri Afurika

Perezida Kagame yayoboye inama ya 12 y’Inama Nkuru ya Smart Africa
AMAFOTO: Village Urugwiro
