Ubufaransa bwibutse ku nshuro ya 10 ibitero by’ubwiyahuzi bya Bataclan
Abafaransa bibutse imyaka 10 ishize habaye ibitero by‘abiyahuzi bya Bataclan, gusa bagaragaza ko iterabwoba ry’abarwanyi ba kisilamu rikiri ikibazo gikomeye.
Umukobwa wahoze ari inshuti y’umwe muri aba barwanyi ni we wenyine wasigaye ari muzima mu bitero byabaye mu Gushyingo 2015, yatawe muri yombi akekwaho gutegura icyo gikorwa cy’ubugizi bwa nabi.
Uwo mukobwa w’imyaka 27 y’amavuko, Maëva B., umufaransakazi wahindukiriye idini ya Islam, yatangiye kohererezanya amabaruwa na Salah Abdeslam, w’imyaka 36, wakatiwe igifungo cya burundu ndetse akaba afungiye hafi y’umupaka w’Ububiligi nyuma yo guhamywa n’urukiko ibyaha mu 2022.
Abacungagereza baje gusanga Abdeslam afite agakoresho kabika amakuru kazwi nka “USB (Universal Serial Bus)” karimo ibitekerezo by’abo barwanyi b’iterabwoba ba kisilamu, bakurikirana inkomoko ya byo basanga yaragiye ayihabwa mu gihe yahuraga na Maëva B. muri gereza.
Abapolisi bagenzuye mudasobwa na telefoni bye, basangamo ibimenyetso ko na we yateganya gukora igitero cy’iterabwoba, bituma ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025, atangira gukorwaho iperereza ryihariye hamwe n’abandi babiri bakekwaho ubufatanyacyaha.
Mu gihe Ubufaransa bwibuka imyaka 10 ishize habaye igitero karundura kurusha ibindi mu mateka ya bwo, bahuzwa n’iryo tabwa muri yombi bikagaragaza ko umwanzi agihari.
Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu, Laurent Nuñez, yatangaje ko muri uyu mwaka gusa ibitero bitandatu by’iterabwoba byaburijwemo, kandi urwego rw’iterabwoba rugihangayikishije igihugu.
Ku mugoroba wa 13 Ugushyingo 2015, abarwanyi b’iterabwoba b’Abayisilamu biturikirijeho ibisasu, bakora ibitero byikurikiranye byarangiye bageze ku bari mu nzu y’imyidagaduro ya Bataclan iherereye mu burasirazuba bwa Paris.
Mbere ya ho, abiyahuzi batatu bari baturikije ibisasu hanze ya “Stade de France”, aho umukino mpuzamahanga w’umupira w’amaguru wari uri kubera. Abandi barashe mu tubari two hafi ya Bataclan.
Muri Bataclan, igitaramo cy’itsinda ry’Abanyamerika “The Eagles of Death Metal” cyari gitangiye, ubwo abo biyahuzi batatu binjiraga barasa abantu bose bari imbere, bafata n’imfungwa mbere yo kwiturikirizaho ibisasu igihe abapolisi yabinjiragamo.
Mu rusange, abantu 130 barishwe, barimo 90 muri Bataclan, abandi barenga 400 bajyanwa mu bitaro, naho benshi basigara bafite ihungabana rikomeye.
Uhereye icyo gihe, izina Bataclan ryabaye ikimenyetso cy’ibitero by’iterabwoba bya kisilamu, nk’uko itariki ya Ugushyingo yabaye ishusho y’ibitero muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Uretse ibyo kandi habaye n’ibindi bitero – nk’igitero cy’imodoka i Nice mu 2016 n’iyicwa ry’umwarimu Samuel Paty mu 2020 – ibyabaye ku wa 13 Ugushyingo 2015 byasigiye Ubufaransa isomo rikomeye cyane.
Hashize imyaka 10, ibintu byinshi byarahindutse. Umutwe wa “État Islamique “Isalmic State (ISIS)” wamaze kugabanya ubukana cyane muri Siriya no muri Iraki, bituma amahirwe yo gutegura ibitero binini nk’ibyo abura.
Abateye Bataclan bari abasore bakomoka muri Afurika y’Amajyaruguru, bakaba baratorezwaga mu Bubiligi n’Ubufaransa, nyuma yo kwinjirayo rwihishwa nk’impunzi.
Bari bafite urusobe rw’abantu babashyigikira, babaha aho kurara, uburyo bwo kugenda, n’amafaranga.

Abafaransa bibutse ibitero karundura bya Bataclan
Impuguke mu burasirazuba bwo hagati, Gilles Kepel, avuga ko inzego z’umutekano z’Ubufaransa zabaye inararibonye mu gukumira abantu bakabya ku mbuga nkoranyambaga, kuko zifite ikoranabuhanga ribafasha kumenya ibitero bitaraba.
Ariko avuga ko iterabwoba rishya rituruka imbere mu gihugu kandi rikorwa n’abasore bakiri bato bifashisha ubucuti n’imbuga nkoranyambaga, atari amabwiriza baahabwa n’imitwe y’iterabwoba.
Kepel asobanura ko ibibazo bya Gaza na Isirayeli bikomeje kubiba umujinya, kandi ibibazo bya politiki y’Ubufaransa na byo bikongera ubukana bw’iterabwoba. Yagize ati: “Nituramuka twemeye ko ibitutanya biruta ibitwunga, urugomo ruziyongera mu gihugu kandi ntiruzagira igaruriro.”
Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bivuga ko mu gihe kuri uyu wa Kane, Ubufaransa bwibuka abaguye mu bitero bya 2015, haratahwa ubusitani buherereye hafi y’icyicaro gikuru cy’ubuyobozi bw’umujyi wa Paris ndetse ku mugoroba, umunara wa Eiffel uraba waka amabara y’ibendera ry’igihugu.
Mu gihe abarokotse bavuga uko ubuzima bwa bo bwahindutse, Salah Abdeslam, umwe mu bakoze ibyo bitero, yatangaje ko yiteguye kuganira n’abahohotewe mu rwego rwo kuganira ku ngaruka z’ibyo bitero.

Uyu munsi umunara wa Eiffer uraba waka amabara y’ibendera ry’igihugu
