AmakuruUbuzima

Abantu 9 bahitanywe n’ibisasu byaturikiye kuri sitasiyo ya polisi

Byibura abantu icyenda bishwe, abandi barenga 30 barakomereka, nyuma y’uko ibisasu byaturikiye kuri sitasiyo ya polisi ya Srinagar iherereye mu murwa mukuru w’ubutegetsi w’Ubuhinde, Kashmir.

Ibi bisasu byaraturitse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025 mu biro bya polisi byo mu karere ka Nowgam, mu majyepfo ya Srinagar.

Umwe mu batanze amakuru utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, ko hagikomeje gukorwa ibishoboka ngo hamenyekane amazina y’abapfuye, kuko zimwe mu ngingo z’umubiri “zarahiye burundu.”

Yagize ati: “Ubukana bw’isasu bwari bwinshi cyane ku buryo zimwe mu ngingo z’umubiri zabonetse mu ngo z’abaturanyi, ziri hagati ya metero 100 na 200 uvuye kuri sitasiyo ya polisi.”

Abenshi mu bapfuye bari abapolisi n’abakozi b’ikipe y’abashinzwe gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha mu gihe basuzumaga ibyo bisasu byaturitse. Nk’uko abandi batashatse ko amazina ya bo atangazwa babwiye ikinyamakuru NDTV cyo mu Buhinde ko hari n’abakozi babiri bo mu nzego z’ubuyobozi bwa Srinagar baguye muri icyo gitero.

Nk’uko NDTV ibitangaza, abantu batanu bakomeretse bikomeye, ibintu bishobora gutuma umubare w’abapfuye ukomeza kwiyongera.

Umuyobozi mukuru w’itangazamakuru rya NDTV, Aditya Raj Kaul, yavuze ku mbuga nkoranyambaga ati: “Si igitero cy’iterabwoba. Polisi ivuga ko ari ibisasu byaturitse ku bw’impanuka”.

Yongeyeho ko: “Ibisasu byaturitse ubwo ikipe y’abashinzwe gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha na polisi barimo bagenzura ibisasu byari mu bubiko bwa sitasiyo ya Polisi”.

Iri turika ry’ibisasu bikomeye muri polisi ya Srinagar ryabaye mu minsi mike gusa nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025 habaye irindi turika ry’imodoka ryahitanye byibura abantu 12 hafi y’inyubako y’amateka ya Red Fort i New Delhi, kandi abayobozi barivuze ko ari igitero cy’iterabwoba.

Iyi sanganya kandi yabaye mu murwa mukuru w’u Buhinde nyuma y’amasaha make abapolisi bafatanye abantu benshi bafite ibiturika birimo amasasu n’imbunda.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *