Tanzaniya: Perezida yategetse iperereza ku mpfu zo mu myigaragambyo y’amatora
Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yashyizeho iperereza rya leta ku mvururu zabaye mu cyumweru cy’amatora, nyuma y’ibirego by’uko ubutegetsi bwe bwakoresheje ingufu z’umurengera mu kuburizamo imyigaragambyo.
Akanama k’amatora katangaje ko Samia yatsinze amatora ya perezida n’amajwi 98%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ibyavuye mu matora ari uguhonyora amahame ya demokarasi. Nyuma y’iyo myigaragambyo, abantu nibura 240 barezwe ibyaha by’ubugambanyi.
Perezida Samia yasabye abashinjacyaha “guca inkoni izamba” ku bantu batawe muri yombi mu gihe cy’urwo rugomo, ashyiraho kandi komisiyo y’iperereza. Yifashishije amagambo yo muri Bibiliya agira ati: “Data, ubababarire kuko batazi icyo bakora”.
Aya magambo yashyizweho hashize iminsi komiseri mukuru w’Umuryango w’Abibumbye ku burenganzira bwa muntu, Volker Türk, asaba ko habaho iperereza rinyuze mu mucyo ku byabaye mu matora yo ku itariki ya 29 Ukwakira 2025.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko abantu babarirwa mu magana bashobora kuba barapfuye mu mvururu zakurikiye amatora, nubwo abayobozi batashyize ahagaragara umubare w’abapfuye.
Urwo rugomo rwateje ubwoba mu gihugu cyari cyaramenyereye amahoro n’umutekano mu gihe cy’imyaka hafi 60. Mu ijambo yagejeje ku nteko ishingamategeko, Perezida Samia yashishikarije abashinjacyaha gutekereza ku kugabanya cyangwa gukuraho ibirego ku bantu bashobora kuba barijanditse mu mvururu batabanje gusobanukirwa neza ibyo bari barimo.
Yagize ati: “Ndabizi ko urubyiruko rwinshi rwatawe muri yombi rukaregwa ubugambanyi, ariko ntirwari ruzi neza ibyo rwari rurimo gukora”.
Samia, ufite imyaka 65, yanasezeranyije ko amashyaka ya politike azahura akaganira ku buryo bwo gukora politike hatabayeho kwangiza igihugu, anashimangira gahunda yo gutangiza itegeko nshinga rishya.
Iyo myigaragambyo, yateguwe n’urubyiruko, yagaragaje uburyo bwo gukusanya imbaga nk’uko rikorwa n’urubyiruko ku isi yose mu kwamagana ubutegetsi bubi.
Abasesenguzi bavuga ko nubwo izi mvururu zari zidashamikiye mu mateka ya Tanzaniya, zari zitewe n’umwuka wa politiki w’ubushyamirane, uburakari mu rubyiruko, n’itotezwa ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Mbere y’amatora, ubutegetsi bwa CCM bwafunze abayobozi b’amashyaka akomeye batavuga rumwe na bwo cyangwa bwababuzaga kwiyamamaza. Perezida Samia yamenyekanye ku isi no muri Tanzaniya kubera ko yemeraga ko amashyaka atavuga rumwe na leta ashobora gukora inama no kunenga ubutegetsi nta bwoba.
Yari yasezeranyije kongera gufungura igihugu no kugendera ku ntero ye ya “4R” nk’inyuguti zibanziriza amagambo ane y’Icyongereza, ari yo ubwiyunge (Reconciliation), kwihangana (Resilience), kongera kubaka (Rebuilding) n’amavugurura (Reform). Ariko, mu gihe haburaga amezi make ngo amatora abe, urugomo, gutabwa muri yombi n’ubwicanyi bwakorewe abatavuga rumwe n’ubutegetsi byashegeshe icyizere cy’amavugurura n’ubwiyunge mu gihugu.
