Ukraine: Igisasu cy’Uburusiya cyahitanye 3 mbere y’uko Zelenskyy ahura na Macron
Igisasu cy’Uburusiya kibasiye umujyi wa Balakliia mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2025, gihitana abantu batatu, kinakomeretsa abandi nibura 10, harimo n’urubyiruko.
Nk’uko abayobozi ba Ukraine babitangaza, amazu yasenyutse, amadirishya arangirika, ndetse gitwika na bimwe mu bice by’inzu ndende. Abakomeretse icyenda bajyanywe mu bitaro. Moscou ntiyigeze igira icyo ibivugaho.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, agiye guhura na Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, i Paris. Baraganira ku ngufu, ubufatanye mu bukungu, ubwirinzi n’umutekano w’igihe kirekire wa Ukraine. Macron yari yarasezeranyije inkunga ya miliyari 2 z’amayero yo gufasha igisirikare cya Ukraine.
Ubutasi bwa Ukraine butangaza ko Uburusiya iri kongera umubare w’ibisasu bikomeye, bishobora kugera ku 120,000 uyu mwaka. Ingabo za Ukraine zifashishije indege zitagira abapilote zarashe ibigega by’ibikomoka kuri peteroli by’Uburusiya biherereye i Novorossiysk.
Intambara irakomeje no mu karere ka Sumy, mu gihe ibihugu by’i Burayi by’umwihariko Ubufaransa bikomeje gushyigikira Ukraine n’ingabo no gukomeza ingamba z’ubwirinzi.
Igitero cya Kharkiv kirerekana ko abaturage bagihangayikishijwe n’intambara, naho urugendo rwa Zelenskyy i Paris rugamije gushaka inkunga mpuzamahanga no kurinda umutekano w’abaturage.
