AmakuruPolitiki

Inama y’Umutekano ya Loni yemeje umugambi wa Trump kuri Gaza

Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye (UN Security Council) yatoye kwemeza imyanzuro yateguwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ishyigikira umugambi w’ingingo 20 wa Perezida Donald Trump werekeye Gaza.

Muri uwo musgambi harimo ishyirwaho ry’ingabo mpuzamahanga zishinzwe kugarura ituze (International Stabilisation Force, ISF), Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko ibihugu bitandukanye byemeye kuzatanga abasirikare n’ibikoresho nubwo ibyo bihugu bitatangajwe.

Uyu mwanzuro wamaganywe n’ibihugu 13 birimo Ubwongereza, Ubufaransa na Somaliya mu gihe nta kindi gihugu na kimwe cyawutoyeho “oya” uretse Uburusiya n’Ubushinwa byifashe.

Umuvugizi w’Umunyamabanga Mukuru wa Loni António Guterres yavuze ko kwemeza uyu mwanzuro ari “intambwe ikomeye mu gushimangira agahenge”. Ariko Hamas yarawamaganye, ivuga ko utemera uburenganzira bw’Abanyapalestina n’ibyo basaba.

Mu butumwa Hamas yashyize kuri Telegram nyuma yo gutorwa k’uyu mwanzuro, yavuze ko uyu mugambi “ushyira Gaza mu maboko y’ubugenzuzi mpuzamahanga aho abaturage n’amatsinda ya bo batawemera”.

Hamas yongeyeho ko guha ingabo mpuzamahanga inshingano zo gukorera muri Gaza zirimo no guca intege umutwe wa bo, “bibambura ububasha bwo kuba abahuza bigenga bikabagira uruhande rubogamiye ku gihugu cy’abimukira (Isirayeli).”

Hashingiwe kuri uyu mwanzuro, ISF izakorana n’Isirayeli na Misiri ndetse n’inzego nshya za polisi y’Abanyapalestina zigiye guhugurwa neza, hagamijwe gucunga umutekano ku mipaka no kwimakaza inzira y’igihe kirekire yo guca burundu imitwe yitwaje intwaro idafite ubuzima gatozi, harimo na Hamas. Kugeza ubu, polisi yo mu gace ka Gaza yakoreraga munsi y’ubutegetsi bwa Hamas.

Mike Waltz, uhagarariye Amerika muri Loni, yavuze ko ISF izaba ishinzwe “gucunga umutekano, gushyigikira igikorwa cyo kwambura Gaza ibikoresho bya gisirikare, gusenya ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba, gukura intwaro mu baturage no kurinda Abanyapalestina”.

Inama y’Umutekano yemeye kandi ishyirwaho ry’urwego rw’inzibacyuho rwiswe “Inama y’Amahoro” (Board of Peace, BoP), ruzakurikirana imiyoborere ya komite y’abatekinisiye b’Abanyapalestina idakorera mu murongo wa politiki, hanyuma ruyobore ibikorwa byo kongera kubaka Gaza no gukwirakwiza ubutabazi.

Ibyo bikorwa byo kongera kubaka Gaza byangiritse mu myaka ibiri y’intambara bizaterwa inkunga n’ikigega cyihariye gishyigikiwe na Banki y’Isi.

Hashingiwe kuri uyu mwanzuro, ISF na BoP bizakorana n’iyo komite n’inzego za polisi za Palesitina.

Ubushinwa n’Uburusiya bwifashe mu matora yo gushyigikira ko Palestina iba igihugu kigenga

Trump yavuze ko ayo amatora yo muri Loni ari “aya mbere mu mateka” kandi ko ari uburyo bwo “kwemeza no gushyigikira” BoP, ikaba izatangazwa mu minsi ya vuba kandi ategerejweho kuyiyobora. Yanditse kuri ku rubuga rwe rwa “Truth Social” ko “ibi ari bimwe mu byemezo bikomeye mu mateka ya Loni, bizatuma haba amahoro hirya no hino ku isi.”

Uko umwanzuro wa nyuma wateguwe, ushyiramo imvugo igaragaza inzira yizewe igana ku kwigenga kwa Palestina no kuba igihugu kigenga – ibintu bimwe mu bihugu byasabaga gushyirwa mu bikorwa.

Isirayeli ikomeje kurwanya bikomeye ishyirwaho rya leta ya Palestina, bikaba inzitizi ikomeye ku rugendo rwo gushaka igihugu kigenga cya Palestina. Ibihugu by’Abarabu byafashe iya mbere mu gusaba ko ukwigenga kwa Palestina gushyirwa bikorwa.

Umuvugizi wa Guterres yavuze ko uyu mwanzuro ugomba “gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara kandi bwihuse” kandi bikageza ku “igikorwa cya politiki kigamije igisubizo ku bihugu bibiri.”

Amerika, abahagarariye Palestina (PA) ndetse n’ibihugu byinshi by’Abarabu n’Abayisilamu birimo Misiri, Arabia Sawudite na Turukiya basabye ko uyu mwanzuro wakwihutishwa.

Abahagarariye Palestina bavuze ko ibikubiye muri uwo mwanzuro bigomba gushyirwa mu bikorwa “ako kanya.”

Uburusiya n’Ubushinwa mu gutora uwo mwanzuro, gusa bavuga ko ukurikizwa uko watowe, cyane ko abahagarariye Palestina n’ibindi bihugu umunani by’Abarabu n’Abayisilamu byawushyigikiye.

Ariko Uburusiya n’Ubushinwa byawunenze bivuga ko hari ibintu byinshi bitasobanuwe neza, ko Loni itahawe uruhare ruhagije, kandi ko umwanzuro utasubiyemo mu buryo bweruye igisubizo cy’ibihugu bibiri.

Icyiciro cya mbere cy’uyu mugambi – agahenge hagati ya Isirayeli na Hamas no kurekura imfungwa – cyatangiye ku wa 10 Ukwakira 2025. Waltz yavuze ko ari “intambwe y’akadasohoka.”

Umugambi wa Trump wahagaritse intambara yari imaze igihe hagati ya Isiryaeli na Hamas kuva Hamas yagaba igitero ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abantu 1,200 kandi 251 bagafatwa mpiri.

Kuva icyo gihe, ibikorwa bya gisirikare bya Isirayeli byahitanye Abanyapalestina barenga 69, 483, nk’uko Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza iyobowe na Hamas ibitangaza.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *