AmakuruUbuzima

Uko Tanzaniya yakoresheje imbaraga mu guhashya imyigaragambyo y’amatora

Icyitonderwa: Iyi nkuru iraburira abayisoma kuko irimo amakuru ababaje ashobora kutagwa abantu neza.

Imyigaragambyo yatangiriye mu mujyi wa Dar es Salaam ku wa 29 Ukwakira 2025, ikomeza mu bindi bice by’igihugu mu minsi yakurikiyeho.

Akenshi yateguwe n’urubyiruko rwagaragarije ko rubabajwe no kubona ko politiki muri Tanzaniya ikomeje kugenzurwa n’ishyaka rimwe kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi benshi barafunzwe, abandi bangirwa amahirwe yo kwiyamamaza mu matora.

Mu mujyi wa Arusha muri Tanzaniya, abantu birukaga kubera amasasu ya polisi mu gihe cyo guhosha imyigaragambyo y’amatora, umugore umwe arakomereka bikomeye mu gihe abandi bageragezaga kumuhagurutsa.

Perezida Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora aho Komisiyo y’amatora yemeje ko yabonye 98% by’amajwi. Icyakora, raporo z’Ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye (OHCHR) zivuga ko imyigaragambyo yakurikiye amatora yatumye abantu amagana bapfa, abandi bagakomereka cyangwa bagafungwa.

Mu gihe interineti yari ihagaritswe mu gihugu, amashusho yerekana urugomo rwa polisi ntiyashoboraga kugaragara. Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2025, ni bwo interineti yafunguwe maze amashusho menshi ajya hanze agaragaza abapolisi bambaye impuzankano barasa mu baturage, imirambo mu muhanda ndetse no hanze y’ibitaro.

BBC Verify dukesha iyi nkuru yakusanyije, isuzuma kandi yemeza ayo mashusho kugira ngo hatangwe ishusho isobanutse y’ukuntu polisi yitwaye mu guhosha imyigaragambyo.

Amashusho yasuzumwe yerekana ko imyigaragambyo yari iy’abasore bato, igaragaza umujinya w’urubyiruko rwa Gen-Z ku bukungu budahagije n’ubuyobozi butazanye impinduka muri Afurika.

Imyigaragambyo yatangiye mugitondo cy’amatora i Dar es Salaam, ikomeza no mu yindi mijyi nka Mwanza n’Arusha. Guhagarikwa kwa interineti byatumye bigora kumenya ibyabaye mu gihe nya cyo, ariko amashusho n’amafoto yagaragaje ko abigaragambya bahohotewe n’abapolisi bitwaje intwaro, babarasa ibyuka biryana mu maso kandi bababuza kugenda.

Amashusho menshi yerekana urusaku rw’amasasu n’akavuyo kenshi mu bantu.

Abapolisi bakoresheje ibyuka biryana mu maso (Ifoto: BBC)

Imyigaragambyo ikomeye yabaye ku muhanda wa Morogoro i Dar es Salaam, aho amashusho yagaragaje imirambo myinshi, imwe ifite ibikomere bikomeye ku mutwe, abandi bakomeretse ku bindi bice by’umubiri, n’amaraso menshi ku muhanda no ku bice byegereye.

Amashusho yafatiwe hafi y’ishuri rya “Open University of Tanzania” yerekana imirambo ifite ibikomere bikomeye ku mutwe, imwe itwikiriwe ikajyanwa n’itsinda ry’abapolisi, abandi bakomeretse bagaterurwa bakajyanwa. BBC Verify yemeje ko hari amashusho atandukanye 12 yerekana abantu bagizweho ingaruka n’urugomo i Dar es Salaam.

Ifoto y’abasore bari mu myigaragambyo barimo gutwara mugenzi wa bo wakomeretse (Ifoto: BBC)

BBC Verify yakusanyije amakuru ku bakomerekeye mu myigaragambyo yabaye ku munsi w’amatora mu mujyi wa kabiri munini wa Mwanza.

Amashusho yagaragaje imirambo 10 ku kibuga cy’ibitaro bya Sekou Touré, igaragaramo urubyiruko rw’abahungu benshi, bamwe bafite ibikomere binini bigaragara neza. Andi mashusho yafatiwe imbere mu bitaro yerekana imirambo iri ahantu hatandukanye harimo no mu cyumba cyakira imirambo (Morgue).

BBC yagenzuye amashusho atandukanye agaragaza polisi irasa ku matsinda y’abigaragambya.

Mu mashusho atatu yashyizwe hanze, imodoka za polisi zigaragara zirukankana abantu bari guhunga ku muhanda witiriwe Nelson Mandela i Dar es Salaam, urusaku rw’amasasu rukumvikana igihe polisi yakomeza ibikorwa bya yo.

Polisi yitwaje intwaro yirukankana abigaragambya, bari guhunga i Dar es Salaam mu gihe amasasu yumvikana (Ifoto: BBC)

Muri Arusha, amashusho agaragaza imodoka ya polisi inyura mu kivunge cy’urubyiruko ruririmba, aho amasasu yatumye abantu batatana bajya ahatekanye, ubundi mashusho yerekana umugabo wakomeretse ari kuvuga ko yarashwe.

Mu gace ka Kijitonyama i Dar es Salaam, abagabo babiri bambaye impuzankano bafashwe amashusho barasa ku bigaragambya. Imyenda ya bo, irimo impuzankano y’icyatsi n’ingofero, ihuye neza n’imyenda ya polisi ya Tanzania.

Abagabo babiri bambaye impuzankano ya Polisi barasa abigaragambya i Dar Salaam (Ifoto: BBC)

BBC Verify yagenzuye amashusho agaragaza abagabo bambaye imyambaro y’icyatsi barasa ku bigaragambya, aho umuntu umwe yari aryamye ku muhanda afite igikomere ku mutwe, abandi bavuga ko “baramwishe.” Abahanga mu majwi bavuga ko amasasu yakoreshejwe ari ay’ukuri, atari ay’imyitozo.

Mu yandi mashusho yafatiwe ku muhanda wa Sam Nujoma i Dar es Salaam, yagaragaje abagabo batatu bambaye imyenda ya gisivile baragaragara barasa imodoka nto yo mu bwoko bw’ivatiri.

Uyu mugabo wambaye imyenda ya gisivile afite imbunda, yagaragaye arasa ku bigaragambya i Dar es Salaam (Ifoto: BBC)

Komiseri w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Turk, yasabye ko hakorwa iperereza ku bwicanyi n’andi mahano yakozwe mu matora ya Tanzaniya, harimo no kurekura abantu bose bafunzwe mbere na nyuma y’amatora.

Iyi nkuru ni iya BBC

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *