AmakuruImyidagaduro

Vestine abihiwe n’ubuzima bw’urushako

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Ishimwe Vestine, wo mu itsinda ahuriyemo na murumuna we Dorcas yagaragaje ko abihiwe n’ubuzima nyuma yo gushaka umugabo.

Ibi Vestine yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram avuga ko ubuzima abayemo atari bwo yahisemo.

Yagize ati: “Uyu munsi ubuzima mbayemo si bwo nahisemo. Mbayeho mu buzima bubi kandi ntibunkwiriye”.

Yakomeje avuga ko nubwo yahisemo nabi ariko ari ukwiga. Ati: “Ndabizi ko nafashe umwanzuro mubi mu buzima bwanjye, ariko nta kibazo. Hari ibyo Imana yemera ko bituubaho kugira ngo twige. Narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya kugira ngo yangize ubuzima bwanjye”.

Vestine avuga ko umugabo azongera gukunda azabanza akamumenya buri kimwe cyose kuri we n’umuryango we ndetse ko ntawuzonger akumukoresha ibyo yishakiye.

Ishimwe Vestine yasezeranye mu mategeko n’umukunzi we wo muri Burkina Faso, witwa Ouedraogo Idrissa, ku itariki ya 15 Mutarama 2025. Umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo, aho gufata amashusho n’amafoto bitari byemewe ku itegeko ryari ryatanzwe n’abashinzwe kureberera inyungu ze.

Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana kuri aba bombi, wabereye Mu Intare Conference Arena ku wa 5 Nyakanga 2025, umunsi bahise banafata amashusho y’indirimbo we na Dorcas bise “Emmanuel”.

Vestine yanditse ariya magambo mu gihe we na Dorcas bahagurutse i Kigali baherekejwe n’umujyanama wa bo Murindahabi Irene, tariki ya 12 Ukwakira 2025berekeje muri Kanada (Canada) mu bitaramo bitandukanye byatanbgiriye mu Mujyi wa Vancouver ku wa 18 Ukwakira 2025, basoreza mu Mujyi wa Edmonton ku wa 15 Ugushyingo 2025.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *