AmakuruPolitiki

Uruzinduko rw’amateka rwa Minisitiri w’Intebe wa Malaysia muri Ethiopia

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed Ali, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Datuk Seri Anwar Ibrahim ubwo yageraga i Addis Ababa mu ruzinduko rw’iminsi itatu rugamije gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025.

Akigera ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Bole, Abiy yatunguye Anwar n’itsinda rimuherekeje ubwo ubwe yabakiraga, hanyuma bombi berekeza mu ruganiriro rw’abayobozi bagirana ibiganiro by’iminota mike.

Nyuma ya ho, Abiy ubwe ni we watwaye imodoka yajyanye Anwar gusura inzu ndangamurage y’amateka shingiye kuri Siyansi ya Ethiopia, ibitse amateka y’aho igihugu cyavuye mu bijyanye n’udushya n’ikoranabuhanga. Iyi nzu ndangamurage iherereye mu rugendo rw’iminota 30 uvuye ku kibuga cy’indege, ikaba izwi nk’ikimenyetso cy’iterambere mu myubakire igezweho ya Ethiopia.

Anwar yasuwe kandi ubusitani bwa Friendship Park, ahantu h’ubukerarugendo hakunzwe n’abaturage n’abashaka kuruhukira mu busitani butoshye kandi nyaburanga.

Nyuma y’uru ruzinduko, Minisitiri w’Intebe Abiy yajyanye Anwar kuri Sheraton Addis Hotel, ari na ho yashoreje ibikorwa byo kuri uyu munsi.

Mu butumwa Abiy yashyize ku rubuga rwa X, yakiriye Anwar n’itsinda rimuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi itatu agiye kugirira mu gihugu, agira ati: “Uruzinduko rwawe ni ikimenyetso cy’ubucuti n’ubufatanye bukomeje gukura hagati ya Ethiopia na Malaysia, kandi uru ruzinduko ruje mu gihe cy’ingenzi cyane ku gihugu cyacu.”

Ku kibuga cy’indege, Anwar yakiriwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Malaysia, Datuk Seri Amran Mohamed Zin, n’Intumwa ya Malaysia muri Ethiopia, Mohd Afandi Abu Bakar.

Anwar, akaba ari na Minisitiri w’Imari wa Malaysia, yari aherekejwe na Minisitiri w’ishoramari, ubucuruzi n’inganda, Tengku Datuk Seri Zafrul Abdul Aziz, Minisitiri muri Perezidansi ushinzwe Intara z’Igihugu Datuk Seri Dr Zaliha Mustafa, abandi bayobozi bakuru ba Leta n’itsinda ry’abacuruzi.

Uru ruzinduko rufatwa nk’urw’amateka mu rugendo rwa Malaysia rwo gushimangira umubano n’ibihugu by’Afurika binyuze ku cyicaro cy’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union) giherereye i Addis Ababa. Uyu muryango washinzwe mu 2002 ugizwe n’ibihugu 55, kandi ni wo jwi ry’Afurika ku rwego mpuzamahanga ndetse umwe mu mirongo migari ya wo ni uguteza imbere ubufatanye mpuzamahanga.

Uru ruzinduko rw’iminsi itatu, kandi rukaba ari rwo rwa mbere Minisitiri w’Intebe wa Malaysia agiriye muri Ethiopia—izwi nk’ “Ihembe rya Afurika” —ruje ari n’urwivugurura ku ruzinduko rwa Abiy Ahmed Ali yagiriye Malaysia mu Kwakira umwaka ushize.

Ruranahuzwa kandi n’isabukuru y’imyaka 60 y’umubano w’ibihugu byombi watangiye muri Mutarama 1965.

Kandi rujyanye no kongera gufungura ku mugaragaro Ambasade ya Malaysia i Addis Ababa yatangiye imirimo ya yo ku wa 23 Nzeri 2025 nyuma y’imyaka 42 ifunze, bigaragaza ubushake bwa Malaysia bwo gukomeza kubaka umubano ukomeye hagati y’impande zombi.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *