Louise Mushikiwabo yayoboye inama ihoraho ya “OIF”
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Madamu Louise Mushikiwabo, yayoboye inama ihoraho ya y’uyu muryango yabereye i Kigali kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2025.
Iyi nama yabaga ku nshuro yayo ya 132, yahuje abayobozi n’intumwa z’ibihugu bitandukanye bigize OIF, hibandwa ku rwego rw’ubufatanye, guteza imbere ururimi rw’Igifaransa n’imishinga y’iterambere rusange.
Mu byaganiriweho muri iyi nama, harimo gusuzumira hamwe ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama nk’iyi iheruka kubera mu Bufaransa mu Kwakira 2024 igeze ishyirwa mu bikorwa.
Imwe mu myanzuro yari yafatiwe muri iyo nama irimo: gukomeza gushimangira umutekano n’amahoro mu bihugu binyamuryango, kwagura ubufatanye mu burezi, by’umwihariko mu gukwirakwiza ururimi rw’Igifaransa no guteza imbere uburinganire n’ubwisanzure bw’abagore n’urubyiruko.
Iyi nama kandi yari igamije gutegura inama ya 46 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bihugu bigize Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa itangira imirimo ya yo kuva kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Ugushyingo 2025.
Kugeza ubu, uyu muryango ugizwe n’ibihugu 93, birimo ibihugu binyamuryango byuzuye, ibihugu byiyunze ku bindi n’ibindi by’indorerezi.

Louise Mushikiwabo yayoboye inama ihoraho y’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ighifaransa
