Uruhare rwa “OIF” mu myigishirize y’Igifaransa mu Rwanda
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ubufatanye hagati ya yo n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bumaze gutanga umusaruro ugaragara mu kunoza imyigishirize y’Igifaransa mu Rwanda, nyuma y’imyaka itanu hatangiye gahunda yo kohereza abarimu b’Igifaransa mu gihugu guhera mu 2020.
Umuyobozi ushinzwe iterambere n’imicungire y’abarimu mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ry’Uburezi (REB), Leon Mugenzi, avuga ko aba barimu baturuka mu bihugu by’abavuga Igifaransa bafasha bagenzi ba bo b’Abanyarwanda mu buryo bwimbitse, kuko bakora mu buryo bwo kwibanda ku rurimi rw’Igifaransa gusa.
Yagize ati: “Abo barimu rero iyo baje, nta rundi rurimi bavugamo, bavuga mu Gifaransa gusa kuko ni cyo baba bazi. No mu kwigisha bafasha bagenzi ba bo b’Abanyarwanda kwigisha neza ururimi rw’Igifaransa”.
Mugenzi akomeza avuga ko aba barimu bafashije cyane mu gushyiraho “clubs” z’Igifaransa mu mashuri menshi mu gihugu, zifasha abana kugira umwanya wo gukoresha uru rurimi mu buryo burenze amasomo asanzwe. Aba barimu banagize uruhare mu gutegura amarushanwa yo kuvuga Igifaransa yabereye mu turere dutandukanye, yongera icyizere cy’abanyeshuri mu kuvugira ururimi mu ruhame.
Mugenzi avuga ko kuzana aba barimu mpuzamahanga bifite indi ntego yo gutuma Igifaransa cyongera kuvugwa kandi abantu batinyuka kongera kurukoresha.
Impamvu aba barimu baje si ukugira ngo bagume mu Gihugu cyangwa bajye baza buri gihe ahubwo ni ugufasha abandi barimu bigisha Igifaransa kugera ku rwego rwiza, Minisiteri y’Uburezi nimara kubona ko hari abarimu bamaze kumenya kwigisha neza Igifaransa kubera ubufasha bwa OIF, izasaba ko ubwo bufasha buhagarara gusa urugendo ruracyari rurerure kugira ngo abarimu bagere ku rwego rwifuzwa.
Ubufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi na OIF bukomeje gufatwa nk’imbarutso yo kuzamura umubare w’abavuga Igifaransa no kunoza ireme ry’uru rurimi mu Rwanda. Intego ni ugushyiraho uburyo burambye mu mashuri, bufasha abana kumenya Igifaransa neza no kurikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi ndetse no mu kazi.
