AmakuruUbuzima

Bugesera: Umugore yishe umugabo we amukubise ferabeto mu mutwe

Umugore witwa Clementine Nyirarukundo wo mu Mudugudu wa Gahwije II, Akagari ka Kibenga, mu Murenge wa Mayange w’Akarere ka Bugesera, yakubise umugabo we, Ugirashebuja Paul, ferabeto mu mutwe ahita yitaba Imana.

Nk’uko abaturanyi b’uyu muryango babitangaza, ngo uyu mugore yari asanzwe ataha agakubita uwo mugabo we. Umwe muri abo baturanyi yagize ati: “Uyu witabye Imana yari musaza wanjye. Ariko yakorerwaga ihohoterwa rikabije. Umugore yahoraga amukubita nkamubwira nti: ‘Yamuhunze’ akansubiza ko amaze kuba umuntu mukuru, kwibana wenyine atabishobora”.

Undi na we yagize ati: “Twaje turahagera dusanga umuntu yamaze gupfa. Duhamagara inzego z’ubuyobozi. Twahageze dusanga yamukubise ikintu mu mutwe kandi ntiyatangaje icyo yamuhoye”.

Ubusanzwe ngo uyu mugore abashwa n’agacupa ndetse yamara kugahembuka agateza umutekano muke nk’uko umwe mu baturanyi be yabitangarije BTN dukesha iyi nkuru.

Yagize atui: “Uyu mugore yanywaga inzoga cyane abaturage twese turamuzi yakundaga kuba ameze nk’umusazi. Mu buzima busanzwe bahoraga basimbuka ariko kubera ubusinzi”.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahwije II, Ngendabanga Theogene, yemeje iby’aya makuru ndetse ko bagiye gutabara bagasanga nyakwigendera yashizemo umwuka. Ati: “Twagerageje kumubaza tuti yamujijije iki, noneho kubera ko umwana yari afite agahinda kenshi akatubwira ko mama we yamusanze mu rugo bagashyamirana arasohoka amukubita ikintu mu mutwe ndetse n’inzego z’umutekano zahageze”.

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba kuri telefoni ntibyakunda.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyana ku bitaro bya Nyamata, mu gihe uwo mugore ukekwaho kwivugana umugabo we yahise atabwa muri yombi n’inzego bireba.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *