Benin: Impamvu igisirikare cyananiwe guhirika ubutegetsi
Mu cyumweru gishize muri Benin hageragejwe guhirika ubutegetsi (coup d’état), iba iyindi yongewe ku zindi umunani zimaze kuba mu karere k’Afurika y’Uburengerazuba mu myaka itanu.
Abasirikare bigometse bari bafashe radiyo, televiziyo n’ikigo cya gisirikare i Cotonou, ariko ingabo za Benin n’iza Nigeria zakoresheje indege z’intambara ziburizamo icyo gitero. Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu by’Afurika y’Iburengarazuba (Ecowas) wahise wohereza ingabo ziturutse muri Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire na Sierra Leone ngo zirinde umutekano n’itegeko nshinga.
Iki gikorwa cyakurikiye guhirikwa k’ubutegetsi muri Guinée-Bissau, mu gihe n’ibihugu bya Mali, Burkina Faso na Niger biherutse kuva muri Ecowas nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi mu bihugu bya bo. Kubera ubwoba bw’uko indi guverinoma y’abasivili ishobora gukurwaho, abakuru b’ibihugu bya Ecowas bafashe icyemezo cyo kuburizamo igeragezwa ryo muri Benin mu maguru mashya.
Nyuma y’igitero cyagabwe ku rugo rwa Perezida Patrice Talon no ku biro bye, ingabo za leta zahise zigarurira ibice bikomeye bya Cotonou. Nubwo abakoze iryo hirikwa ry’ubutegetsi bavugaga ko bashinja Talon ibibazo bya politiki n’ubukungu, nta kimenyetso cyerekanye ko abaturage babashyigikiye. Abayobozi babiri bakuru ba gisirikare bari bashimuswe barakijijwe, ariko umuyobozi w’icyo gitero, Lt Col Pascal Tigri, aracyashakishwa.
Iki gitero cyabaye mu gihe akarere kugarijwe n’umutekano muke w’imitwe ya kisilamu muri Sahel n’ibibazo by’ubukungu. Ariko impamvu z’ihirikwa ry’ubutegetsi zirihariye muri buri gihugu: muri Benin byaturutse ku bibazo byo mu gisirikare no mu bukungu, bitandukanye n’i Guinée ubwo Col Mamady Doumbouya yakuraga ku butegetsi Alpha Condé mu 2021 nyuma yo kuyobya igenamigambi rya demokarasi no guhatira abaturage ubwoba. Muri Guinée ubutegetsi bwari bwahindutse ubw’igitugu kandi ubukungu bwarangwaga n’igabanuka rikabije, mu gihe muri Benin Talon yagaragazaga ibikorwa bigamije iterambere.
Ibikorwa bimaze iminsi bigaragaza ko akarere k’Afurika y’Uburengerazuba gafite ibibazo bikomeye by’umutekano, politiki n’iterambere, kandi uko ibintu bihagaze muri buri gihugu na byo biri gutiza umurindi iyi mirwano y’ihirikwa ry’ubutegetsi. Mu gihe ihirikwa ryo muri Guinée-Bissau rishobora kuba ryaratewe no kurwanya intsinzi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, abigometse muri Benin bo bari baranzwe no kwibeshya ku bushake bw’abaturage bwo kwemera impinduka ziturutse ku ngufu.
