AmakuruUbumenyi

Kenya: Yaciye agahigo ku isi ko kumara amasaha 72 ahobeye igiti

Impirimbanyi mu kurengera ibidukikije yo muri Kenya, Truphena Muthoni, yaciye agahigo ku isi ko kumara amasaha 72 ahobeye igite, nyuma y’agahigo yari afite n’ubundi ko kumara amasaha 48.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 yabigezeho kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 i Nyeri, ashimirwa n’igihugu cyose ndetse anatuma benshi ku isi bamukurikira kubera ubutwari n’ubwitange yagaragaje mu kurengera ibidukikije.

Muthoni yatangiye iki gikorwa ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025 saa sita iminota makumyabiri z’amanywa, imbere y’ibiro by’Umuyobozi w’Intara ya Nyeri. Mu minsi itatu yakurikiyeho, yihanganiye ubukonje bw’ijoro, umunaniro n’amasaha menshi adahumeka, ariko ntiyigeze arekura icyo giti, nk’uko amabwiriza y’a’igitabo cyandikwamo abaciye uduhigo ku isi (Guinness World Records) abiteganya.

Amategeko ye yari akomeye kandi afite ubutumwa: nta biryo, nta mazi, nta karuhuko na gato, ndetse nta guhagarika guhoberana n’igiti na rimwe. Habura iminota mike ngo arenge isaha ya 72, imbaga nyamwinshi yazengurutse aho yari ari, imushimira uko yihanganye kugeza aciye ako gahigo.

Iki gikorwa ntabwo cyari ikizamini cy’imbaraga z’umubiri gusa. Ku ntangiriro, Muthoni yatangiye asa n’utanga ubutumwa bwo kwigaragambya mu mutuzo mu rwego rwo kwirinda kwangiza amashyamba kimeza, gushimangira uruhare rw’umuryango gakondo mu kubungabunga ibidukikije no kugaragaza ingaruka z’ubuzima bwo mu mutwe zituruka ku ihindagurika ry’ikirere.

Ageze ku masaha 48, yambaye agapfukamaso ahobera igiti hafi amasaha atatu, mu rwego rwo kugaragaza ibibazo abantu bafite ubumuga bahura na byo ndetse n’uburyo kwangiza ikirere bibabangamira. Ubutumwa bwe bwakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, bufasha benshi kongera kubaha iyi nsanganyamatsiko mu buryo bwo kumushyigikira.

Ubwo yari amaze amasaha 48 ahobeye igiti, Muthoni, yambaye akantu kamupfuka amaso mu rweo rwo kugaragaza imbogamizi abafite ubumuga bahura na zo

Abayobozi b’igihugu barimo uwahoze ari Visi Perezida Rigathi Gachagua bamushimiye ubutwari bwe, basaba ko ibikorwa nk’ibi byakomeza gukangurira igihugu kurengera amashyamba. Guverineri wa Nyeri Mutahi Kahiga na Depite we Kinaniri Waroe bakurikiraniye hafi iki gikorwa, banamureba kenshi ngo bamenye uko amerewe. Umuhanga mu bya politiki muri Afurika, PLO Lumumba, na we yageze aho uwo mukobwa yari ari mu rwego rwo kumushyigikira.

Nyuma yo guca aka gahigo, Muthoni yakiriye ibihembo byinshi. Sosiyete ya OdiBets yemeye kumuha miliyoni 1 KSh, ni ukuvuga arenga miliyoni 11 y’amafaranga y’u Rwanda, inemeza ko yaciye agahigo. Adequate Safaris yamuhaye ikiruhuko cy’iminsi itatu i Mombasa, mu gihe umuyobozi wa Bonfire Adventures Simon Kabu na we yamwongereye irindi joro ry’iminsi itatu hamwe n’umuryango we. Damaris wa Dama Spares Original yamuhaye telefoni ya Samsung Galaxy Fold 7, naho Solomon Maina yemera kumuha 100,000 KSh (arenga miliyoni y’amanyarwanda) zo kumufasha mu bikorwa byo kwemeza agahigo. Ikigo Sir Bonnie cyiyemeje kumwambika imyenda yihariye mu gihe cy’amezi atatu.

Fechi Beauty yamuhaye amavuta yo kumufasha kwita ku ruhu rwe, kubera kumara iminsi 3 yose ari hanze, ndetse n’imibavu yo kwitera. Uko amasaha yakuraga, abandi bafatanyabikorwa bakomezaga gutanga inkunga mu kumushyigikira.

Ku bamukurikiranye haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa aho yari ari, Muthoni yabaye ikimenyetso cy’urubyiruko rufite imbaraga n’ubushake bwo kurengera ibidukikije, nk’igisigisigi cy’umurage wa nyakwigendera Wangari Maathai. Abenshi bamubonamo umurage mushya mu bayobozi barengera ibidukikije bo muri Kenya.

Nubwo yarenze amasaha 72 akanahesha igihugu cye ishema, Muthoni yavuze ko urugendo rwe rutahagarariye aho. Yavuze ko azakomeza ibikorwa byo kwamagana iyangirika ry’ikirere, gushishikariza abantu gutera ibiti, kurengera ubuzima bwo mu mutwe no kubera ijwi abantu bafite ubumuga mu biganiro byo kubungabunga ikirere.

Uko Kenya yishimira aka gahigo, ikintu kimwe kigaragaza ni uko Truphena Muthoni atayaciye gusa agahigo, ahubwo yatumye habaho ihuriro rishya ry’urugamba rwo kurengera ibidukikije. Ndetse n’igihe bazaba bahagaritse kumushimagiza, imbuto yabibye mu masaha 72 yamaze zizakomeza gutanga umusaruro mu gihugu n’isi yose.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *