Ubuhamya bw’abavandimwe ba Munyenyezi mu rubanza rwabereye aho yavukiye
Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukorera i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwasubukuye urubanza rw’ubujurire rwa Béatrice Munyenyezi mu Murenge wa Rushaki mu Karere ka Gicumbi, aho yavukiye.
Mu rubanza rwo mu mizi, ubushinjacyaha bwari bwaravuze ko nubwo Munyenyezi yabaga i Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yajyaga agaruka iwabo mu biruhuko. Munyenyezi, woherejwe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda mu 2021 ngo akurikiranwe ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, aburana abihakana.
Mu kwezi kwa Mata 2024, urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’iby’ihohotera rishingiye ku gusambanya ku gahato, rumukatira igifungo cya burundu, ari na cyo yajuririye.
Ku munsi w’iburanisha ryabereye i Rushaki, icyumba cyari cyuzuye abaturanyi, inshuti n’abavandimwe be, bamwakira mu byishimo byo kumuhobera mbere y’uko urubanza rutangira. Abatangabuhamya bo mu muryango we ni bo batangiye kumvwa.
Mukahigiro, umukecuru w’imyaka 74, yabajijwe n’ubushinjacyaha ku buzima bari babayeho mu gihe FPR-Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, n’uko yabonaga umuvandimwe we Munyenyezi. Yavuze ko muri icyo gihe babaga mu mashyamba ku manywa, bagaruka mu rugo nijoro baje gushaka icyo kurya. Yongeraho ko Munyenyezi yabaga i Gikondo ya Kigali, akaba ataratahukaga kenshi ku ivuko.
Mu kujijinganya ku bibazo yabazwaga n’umushinjacyaha ndetse n’urukiko, Mukahigiro yemeje ko yumvise ko Munyenyezi yashatse ariko atabashije gutaha ubukwe bwe kubera ubushobozi buke.
Abajijwe niba yaramubonye atwite, yasubije ko atigeze amubona ariko ko abandi bamusuye bakamubwira ko Munyenyezi atwite ndetse yabyimbye amaguru ubwo yari atangiye kaminuza.
Igihe avuze atyo, mu cyumba cy’iburanisha barajujura, bituma umucamanza abaza ati: “Habaye iki”? Undi asubiramo ngo: “Nako ku ishuri”.
Mu rubanza rwo mu mizi, impaka ku bijyanye no kuba Munyenyezi yarize Kaminuza y’i Butare, zakunze kugarukwaho, aho ubushinjacyaha bwaje kwemera ko koko atigeze ayiga, ahubwo ko yitwaraga nk’umunyeshuri wa kaminuza.
Ikindi cyavuzwe kenshi ni ikibazo cy’uko yaba yari atwite impanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubushinjacyaha bwemeza ko batigeze babibona, mu gihe we n’abamwunganira bavuga ko yari akuriwe bikomeye, bityo bitabangikanye n’ibyaha ashinjwa.
Mukayishingwe Saverina, undi mukuru wa Munyenyezi w’imyaka 62, yavuze ko yamumenye neza mu gihe yigaga i Gitwe, aho yavuye atwite akomereza amashuri i Butare abana n’umugabo we Arsène Shalom Ntahobali.
Yavuze ko Munyenyezi yongeye gutwara inda y’impanga, akajya kubyarira muri Kenya, kandi ko ubwo baherukanaga muri Zaïre yari atwite inda nkuru, yabyimbye ibirenge. Ati: “Umuntu bateruraga bagashyira mu modoka yarabyimbye amaguru kandi amaguru avamo amazi yari kujya kuri bariyeri ate”?
Urubanza ruzakomeza ejo ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza 2025, urukiko ruzimurirwa ahahoze Hoteli Ihuriro, aho mbere hatanzwe ubuhamya bumushinja kuyobora bariyeri yari ihari ikicirwagaho Abatutsi no kuba icyumba cy’iyo Hoteli cyarakoreshwaga mu gusambanyirizwamo ku gahato abagore n’abakobwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
