AmakuruPolitiki

Urubanza rwa Vincent Murekezi uregwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwasubitswe

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo rwasubitse iburanisha rya Vincent Murekezi, wari wajuririye igihano cya burundu yakatiwe n’Urukiko Gacaca rwa Huye nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Murekezi yagejejwe mu Rwanda mu 2019 n’igihugu cya Malawi kugira ngo akurikiranwe kuri ibyo byaha.

Ahagana saa yine n’igice ni bwo yinjiye mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rukuru i Nyanza, aherekejwe n’umwunganizi we, Me Kagame Kimonyo Alex, maze asuhuza bake mu bo mu muryango we bari baje kumva urubanza.

Nubwo byari biteganyijwe ko urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025, umwunganizi we yasabye kongererwa igihe cyo kwitegura. Me Kagame Kimonyo yasobanuye ko dosiye ya Murekezi ari nini kandi ikubiyemo ibirego byinshi, bityo akeneye igihe gihagije cyo kuyisuzuma neza kugira ngo bitegure kuburana mu mizi.

Urukiko rwemeye iki gisabwa, rutanga amezi abiri yo kwitegura. Biteganyijwe ko iburanisha rizatangira ku wa 17 Gashyantare 2026.

Ubushinjacyaha burega Murekezi kuba umwe mu bayoboraga ibikorwa by’ubwicanyi mu Mujyi wa Butare (ubu ni Huye), buvuga ko yagaragaye atanga amabwiriza kuri za bariyeri zakorerwagaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Murekezi yari amaze imyaka 19 ari umucuruzi ukomeye muri Malawi ndetse akaba n’umwenegihugu wa ho. Yohererejwe mu Rwanda hashingiwe ku masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha hagati y’ibihugu byombi, nyuma yo kugerageza inzira z’ubutabera zose mu rwego rwo kwanga koherezwa mu Rwanda.

Inzego z’ubutabera mu Rwanda zivuga ko ubwo yoherezwaga, yari aje no kurangiriza mu Rwanda igifungo cy’imyaka ine cyari gisigaje ibiri, yahawe na Malawi kubera icyaha cya ruswa. Ariko kandi u Rwanda rwari rukimushakisha kubera uruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu 2008, Urukiko Gacaca rwa Butare (ubu Huye) rwahamije Murekezi ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igifungo cya burundu adahari, ari na cyo gihano yajuririye.

Tanga Igitekerezo

email ntizatangazwa Ningombwa *